Uyu muhanzi watangiriye ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye muri Kenya, hari amakuru IGIHE ifite y’uko yahavuye akoranye indirimbo n’abahanzi barimo Willy Paul.
Bruce Melodie uri kubarizwa muri Tanzania, uretse kumenyekanisha iyi ndirimbo mu bitangazamakuru bitandukanye, yanakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Ali Kiba na Marioo.
Bruce Melodie akimara kuzenguruka mu bitangazamakuru binyuranye muri Tanzania, yahise yerekeza muri Zanzibar aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo yitegura gusohora.
Aba bahanzi bakoranye indirimbo biyongera ku bandi bivugwa ko bari mu biganiro ndetse banatangiye imishinga y’indirimbo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yari yijeje abakunzi be ko Pom Pom nimara kuzuza miliyoni eshanu azabaha impano, benshi batekereza ko yaba ari indirimbo ye nshya.
Amakuru IGIHE ifite ahamya ko uyu muhanzi yerekeje muri Zanzibar kuhafatira amashusho y’iyo ndirimbo yitegura gusohora. Ni na ho yahuriye na Diamond bakoranye ‘Pom Pom’ nk’uko binagaragara mu mashusho bamaze gushyira hanze.
Nyuma yo kuva muri Tanzania byitezwe ko Bruce Melodie azanyura i Kigali mbere y’uko mu cyumweru gitaha yerekeza muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye. Bivukwa ko na ho hari abahanzi azavayo bakoranye indirimbo na bo.
Narangiza ingendo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Bruce Melodie azatangira urugendo rwerekeza i Burayi aho afite ibitaramo no gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye mu bitangazamakuru binyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!