Bruce Melodie uhatanye mu byiciro byinshi kurusha abandi mu bihembo bya ‘The Choice Awards’, akaba umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, nta cyiciro na kimwe abakunzi be baramugaragariza urukundo kurusha abo bahatanye.
Mu cyiciro cya ‘Best Male Artist of the year’, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, yari ku mwanya wa wa kabiri n’amajwi 924 arushwa na Mico The Best ufite 2948.
Mu kindi cyiciro uyu muhanzi ahatanyemo cya ‘Video of the year’, indirimbo Saa moya ntabwo yorohewe na Bon ya Davis D.
Kugeza ubwo twandikiga iyi nkuru, Bon ya Davis D yari iri imbere n’amajwi 426 mu gihe Saa moya ya Bruce Melodie yo yari ifite 343.
Usibye ibi byiciro bibiri, no mu bindi ntibyoroshye. Mu cyiciro cya ‘Best Female Artist of the year’ Alyn Sano ayoboye bagenzi be barimo abamubanjirije mu muziki.
Amajwi ye 1359 atumye ayobora icyiciro ahuriyemo na Aline Gahongayire, Butera Knowless, Marina na Clarisse Karasira.
Mu cyiciro cya ‘Actor of the Year’, Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz ayoboye bagenzi be bitwaye neza mu gukina filime n’amajwi 2282.
Mu bakobwa bitwaye neza mu gukina filime ‘Actress of the year’, Mukayizere Djaria Nelly uzwi nka Kecapu niwe uyoboye bagenzi be n’amajwi 4870.
Mu bigaruriye imbuga nkoranyambaga ‘Influencer of the year’, Junior Giti uzwi mu gusobanura filime ayoboye bagenzi be n’amajwi 4171.
Mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘Diaspora artist of the Year’, Meddy niwe uyoboye abandi bahanzi n’amajwi 619.
Mu cyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo ‘Video director of the Year ‘, Fayzo niwe uyoboye bagenzi be n’amajwi 2527.
Mu bavanga imiziki by’umwuga, ‘DJ of the year’, Dj Diallo ayoboye bagenzi be bahatanye n’amajwi 2585. Mu gihe mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka, Papa cyangwe ari we uyoboye abo bahatanye n’amajwi 1834.
‘The Choice Awards’ ni ibihembo bitegurwa n’ikipe y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice’ barimo Phil Peter, M. Irene na Moses Iradukunda.
Mu ibaruwa ISIBO TV iherutse gushyira hanze, batangaje ko ibirori byo guhemba ababaye indashyikirwa mu mwaka ushize byari biteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2021 byimuriwe mu bihe biri imbere nubwo hatatangajwe itariki.
Ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwibukije abakunzi b’umuziki gukomeza gutora abahanzi bihebeye banabibutsa ko amatora azarangira tariki 25 Gashyantare 2021.
Amatora ari gukorerwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bidaherekejwe n’amafaranga ariko nayo ashobora kuzajya atangwa mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!