Mu ijambo yavuze akimara guhabwa igikombe, Bruce Melodie yumvikanishije ko afite inyota yo kubyaza umusaruro ayo mafaranga mu bikorwa asanzwe akora by’umuziki. Yavuze ko yari asanzwe akora umuziki mwiza nta mafaranga afite ariko noneho kuri ubu akaba agiye kuwuvugurura byisumbiyeho.
Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko mu byo azakoresha aya mafaranga aherutse kwegukana harimo gukora amashusho mu buryo bwisumbuye ku bwo yarasanzwe ayakoramo ariko by’umwihariko mu gihe kiri imbere akazarushaho kwagura ibikorwa bye abimenyekanisha no hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Aho bikenewe ko amafaranga akoreshwa ni ariya nzakoresha. Ibitaragenze neza byose abantu bagiye babona kubera ubushobozi bizakemuka. Hari promotions zo hanze, amashusho meza n’ibindi byose.”
Yongeyeho ati “Ndi umuhanzi wagize amahirwe yo gusohoka hanze nkajya mu bihugu bitandukanye, byinshi nagiye mbona uko bikorwa. Nzabikora nkurikije ibyo nigiye aho nagiye ngera.”
Yavuze ko mu mishinga ashyize imbere izakurikira intsinzi ye muri Primus Guma Guma hari n’indirimbo yise “Blocka” izakurikirwa n’ibindi bikorwa bitandukanye abakunzi b’umuziki we bazagenda babona ariko by’umwihariko icyo yifuza ni ugukora amashusho meza akayashakira n’uburyo bwo gucurangwa kenshi kuri televiziyo mpuzamahanga zatuma impano ye irushaho kwaguka.
Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe, ubwo irishanwa ryasozwaga wabonaga mu bafana umubare munini ari abiganjemo abifuza ko atsinda ndetse akimara kwemezwa ko ari we wegukanye igikombe benshi bazamuye induru bagaragaza ko banyuzwe n’uko PGGSS isojwe.
Bruce Melodie wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 8 agahembwa miliyoni 20, yakurikiwe na Christopher wabaye uwa kabiri agahembwa miliyoni enye n’igice ziyongereyeho ikindi gihembo cya miliyoni 15 cy’uwatowe cyane kuri SMS, yose hamwe anagana na miliyoni 19,500,500 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO