00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Riderman ntibitabiriye! Ibyaranze igitaramo cya Junior Rumaga (Amafoto na video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur, Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2023 saa 10:54
Yasuwe :

Junior Rumaga yandikiye amateka muri Camp Kigali aba umusizi wa mbere ukoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album y’ibisigo yise ‘Mawe’.

Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi b’umuziki ugezweho ndetse ashimira by’umwihariko Mariya Yohana, Umuryango wa Yvan Buravan, Nyirabagande Fridaus Dorcella uzwi nka Rangwida mu runana n’umwe mu bakora isuku ku mihanda y’i Kigali.

Ni ishimwe yatanze ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwe kugeza aho ageze ubu ku wa 11 Kanama 2023.

Iki gitaramo benshi bari bagifitiye amatsiko bashaka kwihera ijisho uko ahuza n’abaririmbyi b’umuziki ugezweho ndetse ugahuza inanga n’ibicurangisho bya kizingu.

Bwari ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye aho uyu musizi ibisigo byose yasize yacurangiwe na Shauku Band imaze kumenyerwa mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.

Abahanzi bamwe bamutengushye

Bitandukanye n’uko byari byamamajwe, abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie na Juno Kizigenza ntabwo babashije kwitabira igitaramo cy’uyu musizi.

Nyuma y’igitaramo mu kiganiro n’abanyamakuru, Junior Rumaga yavuze ko atazi neza impamvu batahageze, ahamya ko bamwe muri bo bari banabyitangarije ko bazitabira ariko na we yatunguwe bikomeye no kwisanga batitabiriye.

Abajijwe niba aba bahanzi bamuhaye impamvu zatumye batitabira igitaramo cye, Junior Rumaga yagize ati “Hari aho byageze nsigara atari njye uri gukurikirana ibintu bimwe na bimwe, ntekereza ko ubu ngiye kuganira n’abo baba bavuganye wenda ndaza kubimenya.”

Ku rundi ruhande ariko Junior Rumaga avuga ko atabaciraho iteka kuko atazi icyatumye batitabira igitaramo cye ahubwo ahamya ko bashobora kuba bagize impamvu kandi wenda zumvikana.

Element n’abana ba Mama Sava batunguranye

Iki gitaramo cyatangijwe n’abana babiri b’abakobwa bavuze umuvugo “Uri Mwiza Mama” bari bamaze iminsi itatu bitoza.

Ni Ishami Sheanise Nido w’imyaka 10 na Rwibutso Bryna Blessing Nido w’imyaka irindwi bari baherekejwe na nyina Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava.

Uyu mubyeyi yatangarije IGIHE ko yifuza kubona aba bana be bavamo abahanzi cyangwa abasizi babereye u Rwanda.

Ati “Binkoze ku mutima bamaze iminsi itatu bitoza uyu muvugo, ndashaka kuzababona babaye abasizi bakomeye babereye igihugu, ubu byatangiye, Imana ishimwe cyane.”

Undi muntu watunguranye muri iki gitaramo ni Prouducer Element wagiye ku rubyiniro ku nshuro ye ya kabiri ataramira Abanya-Kigali.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yise “Kashe” yahise yakira Ross Kana baririmbana iyo bise “Fou de toi” binyura benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo Junior Rumaga yahuriyemo na Sekuru (Dukokora) bakoranye igisigo bise "Nzoga" cyatunganyijwe na Element.

Junior Rumaga yahamagaye Element ku rubyiniro amushimira uburyo yamwakiriye nyuma yo kuba icyamamare mbere ye.

Uyu musore yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye yajyanaga na Element mu marushanwa atandukanye akaba ari we umucurangira ndetse rimwe na rimwe bagatahukana instinzi.

Nyuma yaho Element abereye icyamamare, Junior Rumaga yatunguwe n’uburyo yongeye kumwakira bagakorana mu buryo atari yiteze ko bakongera guhuza nka kera.

Junior Rumaga yatanze ishimwe mu mubyeyi we, Yvan Buravan, Mariya Yohana, n’abandi

Uyu musizi wahuje inganzo ye n’umuziki ugezweho mu buryo butari bumenyerewe mu Rwanda gusa bwanyuze benshi, yashimiye umubyeyi we umuba hafi ndetse yari yaje no kumushyigikira muri iki gitaramo aturutse mu Karere ka Muhanga.

Uyu mubyeyi Rumaga yita “Icyamamare” yafashe umwanya ashimira umuhungu ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu.

Ati “Ndagushimira mwana wanjye ukomeze uganze, nshimira n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku bw’umutekano dufite, niyo mpamvu twicaye aha twese, ndetse n’umuyobozi w’umurenge wacu twazanye hano.”

Rumaga yanashimiye Mariya Yohana amushimira ku buryo ya amwisanzuraho cyane cyane uburyo amufata nk’umwana we ndetse n’uko baganira nk’urungano.

Mariya Yohana yashimiye Rumaga agira ati “Ndagira ngo mbashimire Rumaga, ni umwana mwiza ibi akoze biramukwiye, mujye mumushyigikira, hari ibyo avuga natwe ntitwumve ariko bikumvikana.”

Rumaga yazirikanye Nyirabagande Fridaus Dorcella [Rangwida] umenyerewe mu mukino w’ikinamico Urunana amushimira ku ruhare yagize mu mashuho y’igisigo yise “Mawe” yanitiriye iyi album.

Buravan yunamiwe

Nyuma y’igisigo “Intango y’Ubumwe” Junior Rumaga yahuriyemo n’abahanzi barimo, Yvan Buravan, Mr Kagame, Bull Dogg na Fefe Kalume hafashwe umunota wo kunamira Yvan Buravan.

Muri iki gitaramo inyikirizo y’iyi ndirimbo yaririmbwe na Alyn Sano, ikaba indirimbo y’ishimwe na benshi ku buryo ubwo yari irangiye benshi basabye aba bahanzi kongera kuyisubiramo.

Junior Rumaga yahamagaye umubyeyi wa Yvan Buravan (Burabyo Michael) amushyikiriza igihembo yageneye umuryango wibarutse uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Rumaga agaruka kuri Yvan Buravan yagize ati “Buravan yamfashije muri byinshi kuri iyi album ndibuka tukimara gukora ‘Intango y’Ubumwe’ yigeze kumbwira ngo yaratashye abwira ababyeyi be ko ari bwo akoze ikintu yahoze arota gukora.”

Hamuritswe kandi inkuru ishushanyije Junior Rumaga yise “YB’s Gallery” ikubiyemo amafoto n’ibihembo bitandukanye Yvan Buravan yasize agezeho.

Ni igikorwa cyerekanwe mu buryo bw’icyegeranyo (Documentaire) yashyikirijwe umuryango wa Yvan Buravan.

Junior Rumaga yahishuye ko bwa mbere ahura na Yvan Buravan bahujwe na Muyoboke Alex wamubwiye ko uyu muhanzi yifuzaga guhura na we.

Junior Rumaga mu gusoza iki gitaramo yasabye abafite ababyeyi bose n’abatabafite guharanira kubahesha ishema mu bikorwa byose bakora bikabatera ishema aho bari hose.

Abana ba Mama Sava batunguranye muri iki gitaramo
Aba bakobwa ba Mama Sava baserukanye umuvugo 'Uri mwiza Mama'
Akanyamuneza kari kose ku bakunzi b'ibihangano bya Junior Rumaga
Akanyamuneza kari kose kuri Sandrine Isheja n'abari bamuherekeje
Alliah Cool ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Abakinnyi ba filime nyarwanda bari babukereye
Alyn Sano na Junior Rumaga bakinnye urukundo muri iki gitaramo bagaruka ku gisigo bise “Mazi ya Nyanja”
Alyn Sano na Junior Rumaga bahuriye mu gisigo bise “Mazi ya Nyanja”
Ni inshuro ya kabiri Element ataramiye abanya-Kigali
Faly Merci yinjiye agaruka Rumaga yagarutse kuri Junior Rumaga atebya avuga ko afite ikinyarwanda kimuruta ndetse n’imvugo cyangwa ijwi bitanga nawe
Ishimwe rya Junior Rumaga kuri uyu mubyeyi yarihaye undi yatoranyije ukora isuku ku mihanda ya Kigali
Junior Rumaga avuga ko n’ubu akibabazwa no kuba atibuka uyu mubyeyi ukora isuku muri gare ya Nyabugugo wamugiriye neza akamushakira aho arara
Junior Rumaga ashimira umubyeyi we
Junior Rumaga ashimira Mariya Yohana
Junior Rumaga avuga ko n’ubu akibabazwa no kuba atibuka uyu mubyeyi ukora isuku muri gare ya Nyabugugo wamugiriye neza akamushakira aho arara
Junior Rumaga yanejejwe no kubona Massamba Intore muri iki gitaramo
Junior Rumaga yashimiye buri wese waje kumushyigikira
Junior Rumaga yashimiye Alyn Sano ku muhate agaragaza mu bikorwa bye
Junior Rumaga yashyikirije umuryango wa Yvan Buravan ishimwe yamuteguriye
Junior Rumaga yishimiye kumurika iyi album ye ya mbere yise 'Mawe'
Junior Rumaga yashimiye Element na Sekuru bagize uruhare kuri iyi album
Kabanda Jean de Dieu, umuyobozi wa Isibo TV yanejejwe n'iki gitaramo
Mariya Yohana yitegereza impano yahawe
Miss Muyango Claudine yatashye anyuzwe
Mr Kagame yishimiye kuririmbira muri Camp Kigali
Ni inshuro ya kabiri Element ataramiye abanya-Kigali
Niyo Bosco yatunguranye muri iki gitaramo ataramira abakunzi be batari bamuherutse
Peace Jolis yahuriye ku rubyiniro rumwe mu gisigo bise ‘Umwana araryoha’
Nyuma y’indirimbo ‘Intango y’Ubumwe’ hafashwe umwanya wo kunamira Yvan Buravan
Phil Peter yetegereza anumva neza ibisigo bya Junior Rumaga
Ross Kana yageze ku rubyiniro aririmbana na Element indiirmbo bise 'Foi de Toi'
Sandire Isheja n’umugabo we Kagame Peter bari banezerewe
Shauku Band niyo yacuranze muri iki gitaramo
Umubyeyi wa Junior Rumaga (uri hagati) n'abamwe mu bagize umuryango we
Umubyeyi wa Yvan Buravan yishimiye iki gitaramo
Umusizi Carine mu busigo bigaruka ku mbaraga z'umukobwa n'umubyeyi
Umuhanzikazi Tonzi ni umwe mu banyuzwe n’ibikorwa bitandukanye byaranze iki gitaramo
Uncle Austin ni uku yaserutse yambaye muri iki gitaramo
Urwenya rwa Fally Merci rwanyuze benshi
Uwizeye Marck uzwi nka Rocky Kirabiranya ni umwe mu bitabiriye
Wari umugoroba w'amateka kuri Junior Rumaga ukoze igitaramo cye cya mbere
Uyu mubyeyi yasabiye Junior Rumaga urugo rwiza ruvuye mu biganza by’Imana

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages