00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie n’abo muri 1:55 AM basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banaremera abaharokokeye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 April 2023 saa 11:56
Yasuwe :

Umuhanzi Itahiwacu Bruce aherekejwe n’itsinda rigari rya 1:55 AM, Inzu ireberera inyungu z’abahanzi ririmo Coach Gaël na Producer Element basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, bunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

Usibye gusura uru rwibutso banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uburyo abagerageje guhungira muri Kiliziya ya Ntarama bishwe.

Bruce Melodie, Producer Element, Coach Gaël n’abari babaherekeje baremeye imiryango yarokokeye i Ntarama bayiha ibikoresho bitandukanye birimo ibyo kurya n’ibindi.

Bruce Melodie yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “Uyu munsi twasuye Urwibutso rwa Ntarama, ndetse tunasura ababyeyi baharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turihanganisha imiryango yose yahuye n’aka kaga. Twibuke Twiyubaka.”

Mugisha Fred Robinson ukoresha amazina ya Producer Element mu kugaragaza isomo yahakuye yanditse ubutumwa bwe agira ati “Iyo utazi iyo uva ntumenya iyo ujya. Twibuke Twiyubaka.”

Gaël Karomba uzwi nka Coach Gaël, umushoramari akaba umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie yifashishije amagambo ya Perezida Kagame agira ati “Nta kintu Abanyarwanda badashobora gutsinda binyuze mu bumwe, gukora cyane no kwihangana.”

Yakomeje ati “Reka tube intangarugero ku bisekuruza bizaza byunze ubumwe no gukora cyane. Ubumwe, Twibuke Twiyubaka.”

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside, biteze kuharokokera. Rushyinguwemo abarenga 5000.

Akarere ka Bugesera ni hamwe mu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside na mbere yaho kuko mu 1959 hajyanwe benshi baturutse mu bice bya Ruhengeri na Byumba, nk’inzira yakoreshejwe n’ubutegetsi bubi bwashakaga kubicira hamwe, abandi bakicwa n’isazi ya tse-tse.

Abatutsi bo mu Bugesera baratotejwe abandi bicwa mu myaka itandukanye, kugeza mu 1992, aho muri Bugesera habaye igeragezwa rya Jenoside, Abatutsi benshi bahungira i Nyamata kuri Paruwasi no kuri Santarari ya Ntarama, abandi bahangana n’ibitero by’abicanyi byaturukaga mu bice bitandukanye.

Bruce Melodie na Element ubwo basobanurirwaga uburyo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama bishwe
Bruce Melodie, Coach Gaël, Producer Element n'itsinda rigari ryari ribaherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, aba bahanzi basuye abarokotse babaha ibikoresho bitandukanye birimo n'ibyo kurya
Bruce Melodie n'abari bamuherekeje baremeye imwe mu miryango yakotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituye Ntarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages