00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie n’umujyanama we bagiye gutangiza Televiziyo nshya mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 October 2019 saa 03:29
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce yamenyekanye cyane nka Bruce Melodie, uyu muhanzi ni umwe mu bagezweho mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ahatuye abanyarwanda.

Amakuru mashya ari kuvugwa kuri uyu muhanzi ni uko we n’umujyanama we Kabanda Jean de Dieu bagiye gutangiza Televiziyo ndetse imyiteguro yayo iri kugana ku musozo.

Mu biganiro Kabanda yagiye agirana na IGIHE mu bihe bitandukanye yakunze guhamya ko iyi televiziyo iri kurangira ndetse hasigaye imirimo mike cyane ya nyuma ubundi igatangira gukora.

Byari byitezwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira 2019, imirimo yo gutunganya ahazakorera iyi televiziyo ndetse no gutunganya ibyuma byose muri rusange byakagombye kuba byarangiye.

Yaba Kabanda cyangwa Bruce Melodie bose ntawifuza kuvuga niba uyu muhanzi afite imigabane muri iyi televiziyo, icyakora amakuru ahari ahamya ko uyu ari umushinga bafatanyije.

Iyi Televiziyo izaba yitwa “I TV”, imirimo yo kubaka aho izajya ikorera ndetse no gushaka ibikoresho izakoresha bisa n’ibyarangiye.

Umwe mu bayobozi b’iyi televiziyo waganiriye na IGIHE, yavuze ko hari ibiri gutunganywa ku buryo itangira gukora vuba.

Yagize ati ”Imirimo yose yo kubaka aho izakorera ndetse no gutegura ibikoresho isa n’iyarangiye.”

Uyu ariko yabereye ibamba umunyamakuru wagerageje gushaka kumenya niba Bruce Melodie ari muri ba nyiri iyi televiziyo.

“I TV” intego zayo ni uguteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro ndetse no gushyira itafari ryabo mu gutuma muzika y’u Rwanda imenyekana cyane kurusha uko biri ubu.

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
Bruce Melodie n'umujyanama we Kabanda bagiye gufatanya Televiziyo
Televiziyo nshya ya Bruce Melodie n'umujyanama we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages