Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena yari yuzuye abafana bari banitabiriye imikino y’umunsi wa gatanu wa Nile Conference muri BAL 2025, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025.

By’umwihariko, iki gitaramo cyakurikiye umukino wa Al Ahli Tripoli yatsinzemo APR BBC amanota 106-102.

Itsinda ry’abakinnyi bo muri Sherrie Silver Foundation na Ishami Talents babanje ku rubyiniro, mu gihe hari hategerejwe abahanzi b’umunsi.

Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro ahagana Aaa 8:30 mu buryo budasanzwe, aserukanye n’ababyinnyi benshi cyane. Yinjiye yambaye imyenda y’umweru na ‘casque’ mu mutwe.

Ni mu gihe ababyinnyi be bari bambaye umukara hose n’ibitambaro by’umweru bateze mu mutwe.

Mbere yo kuririmba, bamwe mu babyinnyi be bamwambuye ya myenda y’umweru asigarana iy’umutuku hose ubundi aranzika.

Bruce Melodie yahereye ku ndirimbo Bado yaririmbye ashimira abamufashije mu rugendo rwe rwa muzika. Yakurikijeho Ikinya, Ikinyafu na When she’s around yakoranye na Shaggy.

Yageze kuri Katerina bihundura isura kuko yishimiwe cyane, akomereza kuri Katapila, Saa Moya na Rosa iri muza kunzwe kuri album aherutse gushyira hanze yise Colourful Generation.

Yakomereje kuri Fou de Toi, Igitangaza, Sawa Sawa, Kungola asoreza kuri Henzapu yishimiwe bikomeye.

Nta mwanya munini waciyemo kuko BNXN wo muri Nigeria wari utegerejwe na benshi, yahise ajya ku rubyiniro.

Yasusurikije abakunzi be mu ndirimbo ze zitandukanye nka Bae Bae yakoranye na Ruger, Ole, Phenomena, Outside n’izindi nyinshi.

BNXN yasoreje kuri Finesse yahuriyemo na Pheelz yakunzwe cyane ndetse na Gwagwalada yahuriyemo na Kizz Daniel na Seyi Vibez.

Saa Yine hafi n’igice, nibwo iki gitaramo cyasojwe, Zuba Mutesi wakiyoboye, ashimira abacyitabiriye, anabatumira mu mikino izasoza iri rushanwa, ku Cyumweru.

Umukino wa mbere uzahuza Al Ahli na MBB-South Africa Saa 14:30, mu gihe APR BBC izasoza ikina na Nairobi City Thunder saa 17:30.

Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yambaye imyenda y'umweru na casque
Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yambaye imyenda y'umweru na casque
Ubwo Bruce Melodie yakuragamo casque yinjiranye ku rubyiniro
Ubwo Bruce Melodie yakuragamo casque yinjiranye ku rubyiniro
Ababyinnyi bo muri Ishami Talent babimburiye abandi ku rubyiniro
Ababyinnyi bo muri Ishami Talent babimburiye abandi ku rubyiniro
Zuba Mutesi wayoboye iki gitaramo yanyuzagamo akabyina
Zuba Mutesi wayoboye iki gitaramo yanyuzagamo akabyina
Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie yari yitwaje ababyinnyi benshi
Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie yari yitwaje ababyinnyi benshi
Bruce Melodie yageze kuri Katerina na Henzapu bihindura isura
Bruce Melodie yageze kuri Katerina na Henzapu bihindura isura
Bruce Melodie yongeye kwerekwa urukundo
Bruce Melodie yongeye kwerekwa urukundo
Abafana bari benshi muri BK Arena
Abafana bari benshi muri BK Arena
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirenga 10
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirenga 10
BNXN yageze kuri Gwagwalada bihindura isura
BNXN yageze kuri Gwagwalada bihindura isura
BNXN yari yitwaje ababyinnyi batandukanye
BNXN yari yitwaje ababyinnyi batandukanye
BNXN yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
BNXN yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
BNXN yataramye mu gihe cy'iminota irenga 30
BNXN yataramye mu gihe cy'iminota irenga 30
BNXN yabyiniwe n'inkumi z'i Kigali
BNXN yabyiniwe n'inkumi z'i Kigali

Amafoto: RUSA Prince & Cyubahiro Key