00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye gutaramira mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2024 saa 01:28
Yasuwe :

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo giteganyijwe kubera i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024, aho kugeza ubu abakunzi b’aba banyamuziki banatangiye kwibikaho amatike yabo.

Ni igitaramo uyu muhanzi n’abari kumufasha kugitegura batekereje nyuma yo kubona ko azataramira mu Iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ riteganyijwe kubera muri Suède kuva ku wa 5-7 Nyakanga 2024.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande azitabira nyuma yo kuva mu Bwongereza aho azataramira ku wa 25 Gicurasi 2024. Aha azataramana n’abarimo Element Eleeeh basanzwe banakorana muri 1:55AM Ltd.

Ku rundi ruhande ariko DJ Marnaud bazataramana mu Bubiligi we, ahaheruka mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2019.

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Team Production imaze kubaka izina mu bijyanye no gutegura ibitaramo, kucyinjiramo bizaba ari Amayero 30 ku bari kugura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo n’Amayero 40 ku bazayagurira ku muryango.

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye gutaramira mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages