Ni igitaramo uyu muhanzi yari yatumiwemo na sosiyete yitwa Team Production isanzwe imenyereweho gutumira abahanzi mu Bubiligi.
Ubwo bageraga mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yabanje kujya kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’iki gikorwa yavuyemo anatumiyemo abari bacyitabiriye, Bruce Melodie yahise yerekeza mu gitaramo nyamukuru cyamujyanye.
Mu ijoro ryo ku wa 6-7 Nyakanga 2024 nibwo uyu muhanzi ari kumwe na DJ Marnaud basusurukije abitabiriye igitaramo cyabo cyabereye ahitwa Blu Bruxelles.
Ni igitaramo byari byitezwe ko kibanzirizwa n’icyo uyu muhanzi yagombaga gukorera muri Suède ku wa 5 Nyakanga 2024 aho yari ategerejwe mu iserukiramuco ryitwa ‘One Love Africa’ yagombaga guhuriramo n’abarimo Ruger, Innoss’B, Fik Fameica n’abandi banyuranye.
Icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma, uyu muhanzi yaje gukurwa ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iki gitaramo, we avuga ko byatewe n’impamvu zitamuturutseho ariko kandi zitanaturutse ku bagiteguye.
Amafoto: Rutayisire Jessica



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!