00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na DJ Marnaud bataramiye i Bruxelles (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 6-7 Nyakanga abanyamuziki Bruce Melodie na DJ Marnaud bakoreye igitaramo i Bruxelles mu Bubiligi, basusurutsa amagana y’abari bacyitabiriye.

Ni igitaramo uyu muhanzi yari yatumiwemo na sosiyete yitwa Team Production isanzwe imenyereweho gutumira abahanzi mu Bubiligi.

Ubwo bageraga mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yabanje kujya kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’iki gikorwa yavuyemo anatumiyemo abari bacyitabiriye, Bruce Melodie yahise yerekeza mu gitaramo nyamukuru cyamujyanye.

Mu ijoro ryo ku wa 6-7 Nyakanga 2024 nibwo uyu muhanzi ari kumwe na DJ Marnaud basusurukije abitabiriye igitaramo cyabo cyabereye ahitwa Blu Bruxelles.

Ni igitaramo byari byitezwe ko kibanzirizwa n’icyo uyu muhanzi yagombaga gukorera muri Suède ku wa 5 Nyakanga 2024 aho yari ategerejwe mu iserukiramuco ryitwa ‘One Love Africa’ yagombaga guhuriramo n’abarimo Ruger, Innoss’B, Fik Fameica n’abandi banyuranye.

Icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma, uyu muhanzi yaje gukurwa ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iki gitaramo, we avuga ko byatewe n’impamvu zitamuturutseho ariko kandi zitanaturutse ku bagiteguye.

Abakunzi b'umuziki bagezemu cyumba cyabereyemo igitaramo hakiri kare
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi
Bruce Melodie ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro
Bruce Melodie imbere y'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n'inshuti zabo
Mu ndirimbo ze zakunzwe, Bruce Melodie yasusurukije abakunzi be i Bruxelles
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe i Bruxelles
Icyumba cya Blu Bruxelles cyari cyuzuye abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ku bwinshi
Bruce Melodie yageze aho akuramo ikote ataramira abakunzi be
Nyuma ya Bruce Melodie, DJ Marnaud yatangiye gususurutsa abakunzi be
DJ Marnaud yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki we

Amafoto: Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages