Aba banyamuziki baje kuri uru rutonde basangaho abandi barimo Massamba Intore, Makanyaga Abdul, Platini P, Chriss Eazy, B Threy, Bushali na Bwiza.
Kugeza ubu Drama T ni we muhanzi uturutse hanze y’u Rwanda utumiwe muri Ally Soudy & Friends Live Show.
Iyi gahunda izaba irimo abandi bantu b'ibyamamare batandukanye barimo Prophet Sultan, Jado Castar, Kigali Boss Babes, Rwatubyaye Abdul, Uwizeye Marc (Rocky Kimomo) na Bugingo Bonny (Junior Giti).
Ally Soudy Uwizeye wateguye iki gikorwa avuga ko atari igitaramo nka bimwe bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda ahubwo ari igikorwa cy’imyidagaduro kibumbatiyemo byinshi birimo ibiganiro n’ibyamamare, urwenya, umuziki , imideli, ihangana hagati y’ababyinnyi, kuganiriza abitabiriye nk’aho bari kumureba kuri televiziyo n’ibindi.
Ibi Ally Soudy yabikoze mu rwego rwo gufasha abakunda ibiganiro by’imyidagaduro kubibona mu buryo bwa live harimo ibijya gusa n’ibyo yakoraga mu Isango na Muzika, Sunday Night na Salus Relax akazabihuza n’ibindi yigiye ku barimo Ellen DeGeneres, Jimmy Kimmel, Jimmy Fallon, Churchill Show, ikiganiro nka Le Plus Grand Cabaret du Monde n’ibindi.
Ally Soudy & Friends Live Show izaba irimo abanyarwenya n’abakinnyi ba filime batandukanye barimo Fally Merci, Rusine Patrick, Dogiteri Nsabi, Nyaxo Comedy, Nyambo Jesca na Killaman.
Ababyinnyi bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa bazaba bayobowe na Jojo Breezy na Saddie Dancer, mu gihe aba-crobates bagizwe na Monster Rwanda na FVA Circus Rwanda n'i Rubavu n'abakora ubufindo bagize Itsinda Magic Guards n’abandi.
Kwinjira muri ibi birori ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP ndetse na 250.000 Frw ku meza y’abantu barindwi.
Ushaka kugura itike izakwinjiza muri Ally Soudy & Friends Live Show wakanda hano.








Ibitekerezo 0