00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na Passy babonye ibihembo muri HiPipo Music Awards 2019

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 March 2019 saa 01:12
Yasuwe :

Mbaye Wowe ya Passy na Butera Knowless yatowe nk’indirimbo nyarwanda yakunzwe mu buryo bw’amajwi naho Blocka ya Bruce Melodie itorwa nk’ifite amashusho meza mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2019.

Umuhango wo gutangaza abahanzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye ku mugabane wa Afurika wabereye muri Kampala Serena Hotel muri Uganda.

Icyiciro cy’indirimbo zakunzwe mu Rwanda cyegukanywe na Mbaye Wowe ya Passy afatanyije na Butera Knowless, aho yahigitse izirimo ‘Oya’ ya Buravan, ‘Embeera Zo’ ya Sheebah na Bruce Melodie, ‘Yes’ ya Alpha Rwirangira, ‘Lose Control’ ya Meddy na The Ben, ‘Everything’ ya Uncle Austin na Meddy ndetse na ‘Try Me’ ya Charly & Nina.

Indirimbo ifite amashusho meza mu bahanzi b’abanyarwanda ni ‘Blocka’ ya Bruce Melodie aho yatsinze izirimo ‘Darling’ ya Butera Knowless afatanyije na Ben Pol, ‘Manawe’ ya Deejay Pius na Lady Jaydee, ‘Romeo And Juliet’ Dream Boyz na Riderman, ‘Winner’ ya Queen Cha na ‘Adi Top’ ya Meddy.

’No You No Life’ y’itsinda rya B2C ryo muri Uganda bakoranye na The Ben yahembwe nk’indirimbo nziza yahuriweho n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Ku ruhando rwa Afurika, Diamond Platnumz yatowe nk’umuhanzi w’umwaka n’umuhanzi w’umugabo wahize abandi. Yahigitse abarimo Davido, Fally Ipupa, Wizkid n’abandi.

Mu cyiciro cy’abagore bitwaye neza, igihembo cyahawe Tiwa Savage wo muri Nigeria wari uhanganye n’abarimo umunyarwandakazi Butera Knowless, Vanessa Mdee, Sheebah Karungi, Yemi Alade n’abandi.

Malwedhe ya King Monada yatowe nk’indirimbo y’umwaka ku mugabane wa Afurika, Sauti Sol batorwa nk’itsinda ryahize andi, Umurundikazi Natasha atorwa nk’umunyempano mushya wigaragaraje ku mugabane wose.

Kwangwaru ya Hormonize na Diamond Platnumz yatowe nk’indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Wet ya Vanessa Mdee na Gnako yatowe nk’ifite amashusho meza itsinze izirimo Blocka ya Bruce Melodie.

Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bitanzwe, mu mwaka ushize Bruce Melodie yatowe nk’umuhanzi wigaragaje kurusha abandi muri EAC, Binkolera ya Sheebah na The Ben itorwa nk’indirimbo yafatanyijwe n’abahanzi (Collabo) yahize izindi.

Blocka ya Bruce Melodie yahembwe nk'indirimbo ifite amashusho meza mu Rwanda
Mbaye Wowe ya Passy niyo ndirimbo yakunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages