Ubwo Bruce Melodie yerekezaga i Burayi yabisikanye n’itangazo ritunguranye ryavugaga ko uyu muhanzi yakuwe ku rutonde rw’abagomba kuririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ riri kubera muri Suède.
Uyu muhanzi wahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2024, byari byitezwe ko abanza kuririmba mu Iserukiramuco ‘One love Africa’ ryatumiwemo abahanzi barimo Ruger, Innoss’B, Fik Fameica n’abandi banyuranye.
Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye Bruce Melodie akurwa ku rutonde rw’abatarama muri iri serukiramuco yakuwemo ku munota wa nyuma.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2024.
Ni igitaramo cyateguwe na Positive Production, aho Bruce Melodie azahurira n’abarimo DJ Marnaud na Princess Flor.
Ni igitaramo Bruce Melodie agiye gukorera i Burayi mbere yo kwerekeza muri Canada azataramira muri Nzeri-Ukwakira 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!