00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yagaragaje ingorane zatumye adakorana indirimbo n’abarimo Davido na Burna Boy

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 February 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce Melodie uzwi nka Bruce Melodie, yahishuye ko yashatse gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido , Tekno Miles n’abandi, bakemeranya imbanzirizamushinga ariko byagera ku mwanya wo kujya muri studio akababura.

Uyu muhanzi uhugiye mu bikorwa byo kwagura umuziki we ndetse n’imikoranire ye n’abandi bo muri Afurika, yavuze ko gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria bigoye cyane.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Mambo Mseto cya Radio Citizen, ubwo yabazwaga niba yumva adashaka gukorana n’abahanzi bo hanze y’Afurika y’Iburasirazuba.

Bruce Melodie yabanje kwitsa umutima, avuga ko abahanzi bo muri Negeria barimo Davido, Burna Boy, Tekno Miles bari mu bo yegereye ariko bakamugora cyane, n’ubu akaba atarabasha kumva ikibazo bagira kandi baba bashimye ibikorwa bye.

Ati “Aba bahanzi bo muri Nigeria rero buri gihe baba bagoye. Birakomeye cyane gukorana na bo, gusa abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bo ubona ko batagorana cyane.”

Yakomeje agira ati “Kuva kera nashatse gukorana na bo, kuva kuri Tekno, Davido, Burna Boy, urabizi ko baje i Kigali, ntabwo biba byoroshye.”

“Njye ubwanjye nanigiriye muri Marvin Records i Lagos, mbese sinzi uko babikora ariko ntibiba byoroshye. Ntabwo bigeze banyishyuza, bumva imiziki yawe bakayishimira ariko iyo bigeze ku gukorana indirimbo, bagenda gake cyane, ntibaze muri studio, sinzi ikibazo bagira.”

Bruce Melodie yavuze ko mu rugendo aherutse kugirira muri Nigeria, yari agiye kureba uko yakwagura umubano we n’abahanzi baho gusa ngo na byo ntibyari byoroshye.

Uyu muhanzi yahishuye ko indirimbo “Katerina” byari byateganyijwe ko azayikorana na Nyashinski ariko ntiyaboneka muri studio, birangira ayikoze wenyine. Gusa ngo yumva agifite amashyushyu yo gukorana na we.

Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Kenya, yemeje ko yamaze gukorana indirimbo na Bien-Aimé Baraza wahoze muri Sauti Sol izajya hanze mu minsi iri imbere ndetse kuri ubu yatangiye gukorana na Nadia Mukami na we wo muri Kenya indirimbo iri gutunganywa na Producer Prince Kiiiz.

Bruce Melodie yahishuye ko nyuma yo gukorana indirimbo na Harmonize wo muri Tanzania, ubu amaso ayahanze Nandy ndetse umushinga wayo wamaze gutangira.

Uyu muhanzi yishimira gukorana indirimbo n’umuhanzi babaye inshuti kuko ari byo bimworohera, akisanzura, akumva ko barimo mu mujyo umwe.

Avuga ko indirimbo yakoranye n’abarimo Khaligraph Jones, Harmonize na Bahati batigeze bamugora ndetse byashibutse ku bushuti bagiranye kuruta amafaranga. Yemeza ko nta mafaranga yabishyuye ngo bakorane.

Bruce Melodie yahishuye ko yagowe cyane n'abahanzi bo muri Nigeria
Bruce Melodie ari muri Kenya muri gahunda zo kwagura umuziki we ndetse n'imikoranire n'abahanzi bo mu karere

Kurikira ikiganiro kirambuye Bruce Melodie yagiranye n’abarimo Mzazi Willy M. Tuva kuri Radio Citizen


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages