Melodie wari kumwe na Masai Ujiri, Clare Akamanzi na Eugene Ubalijoro mu kiganiro, yavuze ko mu myaka yashize byari bigoye cyane ku muhanzi, kugira ngo ategure cyangwa akore igitaramo bwite kiri ku rwego rushimishije.
Yakomoje ku buryo ubuke bw’inzu zakira ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’imyidagaduro, byagiraga ingaruka mbi ku mikurire y’umuhanzi, ku buryo atabashaga kurenga umutaru.
Yagize ati “Byari bigoye cyane ku muhanzi nkanjye, gutegura cyangwa gukora igitaramo bwite, ariko muribuka igihe nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi nari maze mu muziki cyabereye muri BK Arena, nibwo nabonye ko imyidagaduro yacu yagutse cyane.”
Yavuze kandi ku buryo ibi bikorwaremezo by’imyidagaduro birimo BK Arena, byashyize u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bikamamaza umuco n’umuziki w’igihugu.
Yatanze urugero rw’umuntu witwa Steve, ukorera S Curve Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wumvise akanakunda indirimbo ze ubwo yari i Kigali, akamwegera bagatangira gukorana.
Yavuze ko uyu Steve ari we watumye atangira gukorera muri Hollywood, ndetse ngo yatumye ahura anakorana indirimbo na Shaggy.
Uyu muhanzi w’imyaka 32, yagaragaje ko Leta yakoze akazi gakomeye ko kwamamaza u Rwanda, kuko mu myaka yatambutse yajyaga gutarama mu bihugu no kumenyekanisha umuziki we, bakitiranya u Rwanda n’ibindi bihugu.
Bruce Melodie yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, arusaba kandi gutangira gutekereza ku hazaza h’igihugu n’uburyo abazabakomokaho bazakigirira umumaro.
Yagize ati” Turi gukura, twajyaga twumva ngo nimwe Rwanda rw’ejo, icyo gihe numvaga hari igihe kinini tuzaba dukura. Igihe cyarageze nitwe Rwanda, ubu dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw’ejo [Urubyiruko], tukaruha ingero z’uko u Rwanda rukwiye kumera. “



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!