00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yagarutse i Kigali ateguza gufasha abahanzi bashya

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 5 January 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Bruce Melodie yagarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo no kumenyekanisha indirimbo yitwa When She’s Around yakoranye na Shaggy.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe mu rukerera rwo ku itariki 05 Mutarama 2024 ahagana Saa Munani n’Igice.

Yari kumwe na Coach Gael umufasha mu muziki. Yakiriwe kandi n’Umujyanama we Kenny.

Bruce Melodie kandi yasanze umugore we Catherine n’abakobwa be baje kumwakira aho bari bitwaje indabo.

Ubwo yari ageze i Kanombe, yabwiye abanyamakuru ko ananiwe atabasha gukora ikiganiro ariko ko vuba cyane azabwira abanyarwanda abahanzi bashya agiye gufasha.

Uyu muhanzi yakoreye muri Amerika ibitaramo bitandukanye birimo ibyo yafatanyije na Shaggy byateguwe na iHeartRadio. Yanakoze ikindi gitaramo wenyine cyabaye mu mpera z’umwaka mu Mujyi wa Portland.

Bruce Melodie yageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu
Yari amaze iminsi muri Amerika mu bitaramo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages