00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yagarutse ku irengero ry’indirimbo yakoranye na The Ben

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 February 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Bruce Melodie yashyize umucyo ku irengero ry’indirimbo yari agiye guhuriramo na The Ben bikanga ku munota wa nyuma.

Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro Mambo Mseto cya Radio Citizen yo muri Kenya yatangaje ko nubwo atari inshuti cyane ya The Ben ariko akunda umuziki we cyane cyane indirimbo yise “Im in Love”.

Yavuze ko we na The Ben bigeze kugerageza gukorana indirimbo ariko The Ben ntiyabiha umwanya uhagije.

Ati “Ibyo twarabigerageje gusa nabonaga atari mu mujyo wabyo asa n’utiteguye. Twarahuye tujya muri studio turi kumwe na MadeBeats . Yarampamagaye ambwira ko twakorana indirimbo , turahura gusa ubwo nari mpageze mbona arahuze cyane.”

Yakomeje agira ati “Nakoze ibyo nagombaga gukora, bamfata amajwi y’igice cyanjye ndagenda. Ntiyongeye kumpamagara. Umunsi azumva akaneye kuyishyira hanze njye nta kibazo ndahari , akazi kanjye ni umuziki nawe ni umunyamuziki mwiza cyane afite ijwi ryiza.”

Bruce Melodie yavuze ko akunda umuziki wa The Ben kandi yubaha ibikorwa bye.

Hashize igihe havugwa guhangana hagati ya Bruce Melodi na The Ben, ahanini binyuze mu bafana babo.

Kurikira ikiganiro kirambuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages