00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie ugiye gutaramana na Sheebah Karungi yageze mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 March 2026 saa 03:58
Yasuwe :

Bruce Melodie yageze i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, aho yitabiriye igitaramo azahakorera ku wa 7 Werurwe 2026 akazagihuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda na we utegerejweyo ku wa 5 Werurwe 2026.

Akigera i Bruxelles, Bruce Melodie yahise ajyanwa kuri hoteli yitwa ‘The Hotel’ agomba gucumbikamo mbere y’uko ataramira abakunzi be mu gitaramo kijyanye n’umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye, iherereye mu mujyi rwagati ahitwa ‘Avenue Louise’ ikaba imaze imyaka 160 dore ko yatangiye kubakwa mu 1860 ariko iza gutahwa mu 1866.

Bruce Melodie na Sheebah Karungi byitezwe ko bazasusurutsa abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba batuye i Burayi.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace.

Mu kiganiro na IGIHE mu minsi ishize, DJ Zentro yavuze ko bateganya kuzacyizihirizamo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore usanzwe uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Ati “Ni igitaramo kizaba kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye i Burayi ariko tuzagira umwanya wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.”

Bruce Melodie agiye guhurira na Sheebah Karungi mu gitaramo kizabera mu Bubiligi nyuma y’imyaka itari mike bakoranye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ yanakunzwe bikomeye yaba mu Rwanda no muri Uganda.

Sheebah Karungi we azaba ataramira mu Bubiligi nyuma y’igihe gito amaze asubukuye umuziki cyane ko mu gihe cyashize yabaye nk’uwusubitse kuko yari atwite ndetse na nyuma yo kubyara afata umwanya wo kwita ku mwana we.

Bruce Melodie agiye guhurira mu gitaramo na Sheebah Karungi
Ubwo Bruce Melodie yari ageze mu Bubiligi
Aha Melodie yari afashe imodoka yerekeje kuri hoteli
Bruce Melodie ubwo yinjiraga mu cyumba cya hoteli
The Hotel yitegeye umujyi wa Bruxelles ku buryo uyirimo aba awureba neza
The Hotel ni imwe muri hoteli zimaze igihe kuko yubatswe mu 1860 itahwa mu 1866
‘The Hotel’ hoteli y'inyenyeri enye iherereye ahitwa ‘Avenue Louise’ niyo icumbikiye Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages