00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yagiriye inama abakora ingendo kwirinda ababasaba kubatwaza imizigo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 February 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Bruce Melodie yakebuye abakorera ingendo mu mahanga n’abatarazikora, ababwira ko bashobora kuzahura n’abantu babasaba kugira utwo babatwaza bababwira ko ari iby’akanya gato kandi ari abatekamutwe.

Uyu muhanzi yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avuga ko bakwiye kujya bitondera serivisi basabwa n’abantu batazi bahuriye mu ngendo mu mahanga.

Ati " Buriya hari abantu bajya bantangaza nk’ abasore tujya duhura noneho bakambwira ngo ntwaza aka kazigo turahurira imbere, ibaze ko nanjye bajya bambwira ngo mbatwaze utuzigo nkibaza nti aka kazigo karimo iki ?."

“Hari nk’umuntu muba mutaziranye akaza ngo ntwaza aka kazigo nkamubwira nti musore ubu ngiye gutwara ibintu ntazi ibaze harimo nk’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi."

Yakomeje agira ati “Kandi disi buriya hari abantu bajya babafasha utazi ibintu utwaye ibyo aribyo! Baramutse bagufashe cyangwa ako kazigo ukakageza i Kigali ugasanga harimo nka Cocaine, ni gute wabwira Polisi y’u Rwanda ngo uwo muzigo si uwawe?.”

Uyu muhanzi yavuze ko atari byiza kwanga gufasha umuntu ubikeneye ariko biba byiza ubanje kumenya neza ibyo utwaye ibyo aribyo cyangwa se ukamureka akabyitwarira ukamufasha ibindi bitaguteza ibibazo.

Bruce Melodie ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye yitabiriye Rwanda Day yabaye ku matariki ya 2-3 Gashyantare 2024 i Washington DC.

Aho ari muri Amerika ari muri gahunda ze zitandukanye za muzika arateganya kugaruka i Kigali mu Cyumweru gitaha.

Bruce Melodie yasabye abakunzi be kujya bitondera abantu batazi bahuriye imahanga cyangwa ku kibuga cy'indege bakabasaba kugira imizigo babatwaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages