Uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023, kugeza ubu nta byinshi byatangajwe ku rupfu rw’uyu mubyeyi.
Ubwo Bruce Melodie yamenyaga iby’iyi nkuru y’incamugongo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nabwo yamusezeyeho agira ati “Ruhukira mu mahoro yuzuye Nyogokuru, ndagukunda ubuzima bwanjye bwose.”
Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa 29 Mata 2023, yitabye Imana nyuma y’imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara asigarana n’abavandimwe be batatu.
Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu.
Bamwe mu bihanganishije uyu muhanzi barimo Kenny Sol, Junior Rumaga, Levixone , Bob Pro, Miss Mutesi Jolly, Coach Gael, Producer Element, Dj Princessflor, Miss Uwase Hirwa Honorine n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!