00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yaremeye umubyeyi uzunguza imigati i Nyabugogo (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 December 2025 saa 10:46
Yasuwe :

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru yakoreye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe na The Ben, ku wa 15 Ukuboza 2025, Bruce Melodie yaratunguranye agaragara i Nyabugogo aho yavuye aremeye umubyeyi uzunguza imigati.

Bruce Melodie yageze i Nyabugogo afite gahunda yo kuhamara umwanya uhagije, icyakora bitewe n’umuvundo mwinshi wari umaze kuhavuka, yahise ahavanwa shishi itabona.

Icyakora nubwo yahise ahavanwa, Bruce Melodie yahasize inkuru nziza kuko yahavuye ahafashirije umubyeyi yiboneye ahetse abana babiri ari kuzunguza ibirimo imigati.

Mu kiganiro n’umwe mu bari kumwe na Bruce Melodie yavuze ko uyu muhanzi ubwo yari ageze Nyabugogo yabonye umubyeyi uhetse abana babiri ari gucuruza amugirira impuhwe.

Ati “Ubundi ageze Nyabugogo yabonye umubyeyi uri gucuruza afite abana babiri, asaba ko bamumuzanira baraganira, bitewe n’uko hari akavuyo k’abantu yahisemo kumushyira mu modoka agira ubufasha amugenera.”

Nubwo byatangajwe ko hari ubufasha yahaye uyu mubyeyi, birinze kwemeza ubwo ari bwo, icyakora uwahaye amakuru IGIHE yahamije ko bwamushimishije.

Bruce Melodie yari agiye i Nyabugogo kubera isezerano yari yahaye umufana wamusabye ko yazajyayo akahamara amasaha ane, ibyo azaba ahaboneye akabikoramo indirimbo.

Nyuma yo kwemera ibyo uyu mufana yamusabye, Bruce Melodie yagerageje kubyubahiriza icyakora kubera umuvundo w’abantu bifuzaga kumureba bituma atamarayo umwanya munini.

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho bikomeye mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu ategerejwe mu gitaramo ‘The New Year Groove’ ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Abamotari batahuye Bruce Melodie ataragera na Nyabugogo
Akigera Nyabugogo, Bruce Melodie yasanze inkuru yabaye kimomo
Ubwo Bruce Melodie yinjiraga muri gare ya Nyabugogo
Bruce Melodie yabanje kuramutsa abakunzi be
Bruce Melodie yageze aho ava mu modoka ajya kuramutsa abantu be
Umwe mu bo yaramukije ni uyu mubyeyi wazunguzaga imigati ahetse n'abana
Bruce Melodie yaremeye uyu mubyeyi nubwo ibyo yamuhaye byagizwe ibanga
Nubwo yifuzaga gutinda Nyabugogo, ntabwo byamukundiye kuko abantu bahise birunda aho ari
Gusohoka Nyabugogo byari ihurizo rikomeye

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages