00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasuye abikorera b’i Nyagatare (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 June 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Akigera mu Karere ka Nyagatare Bruce Melodie yahise ajya gusura abikorera bari kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ryateguwe mu mujyo w’uruhererekane rw’ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’.

Ni imurikagurisha ryateguwe n’abateguye ‘Summer Country Tour’ bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare.

Bruce Melodie wasuye abikorera b’i Nyagatare ku wa 19 Kamena 2026, yanabifatanyije no kubasobanurira icyo ibi bitaramo bigamije. Uyu muhanzi kandi yanisuzumishije indwara zitandura.

Nyuma y’iki gikorwa, Bruce Melodie yahise asubira kuri hoteli kwitegura mbere y’uko ajya gusuzuma ibyuma azakoresha.

Ni ku nshuro ya mbere hateguwe ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikazakomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Nyuma ya Nyagatare ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko risorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ibitaramo biri gukorwa na Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko nubwo bidakuraho ko hatangwa amahirwe ku bahanzi bakomoka aho biba byabereye.

Ahabera iri serukiramuco habanza gutegurwa imurikagurisha ry’iminsi itatu rifasha urubyiruko n’abikorera kumurika ibyo bakora.

Bruce Melodie hano yari amaze kugera ahari kubera Expo
Mbere yo kwinjira muri Expo babanje gukaraba mu rwego rwo kwirinda ihererekanywa ry'indwara
Urubyiruko rwari muri Expo rwahanzwe no kumubona ruhita rumushagara
Bruce Melodie bamupimye indwara zitandura ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze
Hari aho Bruce Melodie yageraga agafata agafoto k'urwibutso n'abamurikaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages