00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yatanze ibyishimo mu gitaramo cya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ cyabereye i Karongi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 July 2026 saa 03:03
Yasuwe :

Bruce Melodie wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2018, yataramiye abitabiriye igitaramo cya kane cy’iserukiramuco rya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”, cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mbonwa kiri mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga.

Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.

Karongi yakiriye ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, yakurikiye Huye, Ngoma na Muhanga muri uyu mwaka, aho kuri uyu wa Gatandatu haririmbye abahanzi umunani bari gususurutsa abitabira iri serukiramuco aho rizagera hose.

Abaturage bo muri aka Karere bari benshi ndetse ntibakanzwe n’imvura yaguye ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, ahubwo bakomeza kubyina.

Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali na Kenny Sol baririmbye mbere y’uko Bruce Melodie wegukanye PGGSS mu 2018 ahabwa iminota 30 yo gususurutsa Abanya-Karongi aho yavuye ku rubyiniro bakinyotewe.

Nyuma yaho ni bwo Davis D na Chriss Eazy bataramiye abitabiriye iki gitaramo, na bo bakoresha iminota igera kuri 30 nk’uko byagenze ku bandi.

Igitaramo cya gatanu kizabera i Nyagatare ku wa Gatandatu utaha, tariki ya 18 Nyakanga 2026.

UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:

20:55: Chriss Eazy yapfundikiye igitaramo cy’i Karongi

Chriss Eazy ni we waririmbye nyuma mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya kane cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabereye ku kibuga cya Mbonwa i Karongi kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yo kwinjirira muri “Edeni”, uyu muhanzi yakurikijeho “Sambolela”, “Basi sori”, “Fasta” na “Sekoma”, aho abafana be bakomeje kunyeganyega, banafatanya na we kuririmba.

Umurishyo wa Symphony Band kuri “Sekoma”, watumye bamwe bashayaya, batararuhuka aba ageze kuri “Sampe”, imibyinire irahinduka.

Aho iminota 15 yari irangiye. Chriss Eazy yahise abaza ati “Dukomeze?” Yakurikijeho “Bana” na “Jugumila” yasorejeho, aba ari na yo ndirimbo ya nyuma iririmbwe muri iki gitaramo.

20:20: Chriss Eazy ahawe umwihariko i Karongi

Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma mu bahanzi bari bategerejwe i Karongi kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, ugiye ku rubyiniro.

Mbere yo kuririmba, MC Buryohe yasabye abari ku kibuga cya Mbonwa kubara kuva ku 10 bamanuka, mu gihe abandi bo bababariraga kuva kuri gatanu.

Uyu muhanzi wambaye ipantalo n’umupira uciye amaboko ufite ingofero, bijya gusa umuhondo, yahereye ku ndirimbo “Edeni” yakoze mu 2023.

20:15: Davis D yeretswe urukundo i Karongi

Nyuma yo kwinjirira mu ndirimbo “Biryogo”, Davis D wari wambaye imyambaro y’umweru kugeza no ku ngofero, yaririmbye izindi ndirimbo ze zirimo “Kimwe zero” na “Ifarashi” zabyinwe cyane n’abari ku kibuga cya Mbonwa cyakiriye igitaramo cya kane cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’

Indirimbo ya kane yabaye “Micro”, ayikurikiza “Lolo”, “Jeje” na “Dede” wabonaga ko Abanya-Karongi bayumva cyane.

Ubwo yari ageze kuri “Bermuda” yakoranye na Bull Dogg na Bushali, uyu muhanzi wundi uri ma baririmba muri Iwacu Muzika Festival, yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Indirimbo yasorejeho ni “Itara” iri mu ze zakunzwe, yasabye Abanya-Karongi gucana amatoroshi ya telefoni, babikoze atangira kuririmba.

19:40: Davis D yageze ku rubyiniro i Karongi

Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rw’ikibuga cya Mbonwa i Karongi, yinjirira mu ndirimbo ‘Biryogo” yakoze mu 2015.

Ni umuhanzi wa karindwi ugeze ku rubyiniro rwo kuri uyu wa Gatandatu, mu bahanzi umunani bazasurutsa ibitaramo byose bya “Iwacu Muzika Festival 2026” aho bizanyura hose.

19:25: Bruce Melodie yatanze ibyishimo i Karongi

Bruce Melodie uvuga ko ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda, yari yitezwe cyane i Karongi ndetse ntiyabatengushye kuko yageze ku rubyiniro habura iminota itanu ngo Saa Moya zigere.

Ubwo yari amaze kuririmba “Ikinya” na “Ikinyafu”, yabwiye abari ku kibuga cya Mbonwa ko abantu b’i Karongi abakunda kuko ari ho yakoreye amashusho ya “Saa moya”.

Indirimbo ya kane yabaye “Kuba Nisindiye”, yongera gusaba abakunzi be kuririmbana na we nk’uko yabikoze aririmba “Ikinyafu”.

Muri aya masaha, hari hakonje nyuma y’akavura kaguye, ariko ntibyabujije ko benshi babyina indirimbo ze zirimo “Bado”, “Pom pom” na “Henzapu”.

Kugeza aho, hari hashize iminota 25, Melodie abaza abafana be ati “Show tuyikomeza?” Yahise akurikizaho “Kungora” yakoranye na Sunny mu myaka irindwi ishize, ariko na yo yatumye benshi bakomeza kubyina, anayisorezaho mu buryo busa n’ubwatunguye bamwe.

 18:55: Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro rw’i Karongi mu buryo bwihariye

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yageze ku rubyiniro rwo ku kibuga cya Mbonwa i Karongi, ahari kubera igitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.

Byasabye iminota itanu kugira ngo abe ageze ku rubyiniro, ahabanje itsinda ry’ababyinnyi be mu gihe yinjiriye mu ndirimbo “Selebula” yakoze mu 2023.

Uyu muhanzi ni we wegukanye Primus Guma Guma Super Star watumiwe mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yatwaye iya 2018.

18:22: Kenny Sol yafatishije ab’i Karongi ku munota wa nyuma

Nyuma yo gusoza “Haso” yinjiriyemo, Kenny Sol yaririmbye “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, akurizaho “Joli”.

Ubwo iyi ndirimbo ya gatatu yari irangiye, yabwiye ab’i Karongi ko bakonje, abasaba kutamuteza ab’i Nyagatare ahazakomereza ibi bitamo bya MTN Iwacu Muzika Festival ku wa Gatandatu utaha.

Kenny Sol yahise ashyiraho “Umurego” inyeganyeza bamwe, “Phenomena” irushaho mu gihe “Molomita” yo yatumye uyu muhanzi kera kabaye yisanga i Karongi.

Ku munota wa 27 we ku rubyiniro, Kenny Sol yaririmbye “Haje gushya” yahagurukije hafi y’abantu bose bari ku kibuga cya Mbonwa, barabyina ivumbi riratumuka.

Mu gusoza, uyu muhanzi yasabye abafana gucana amatoroshyi ya telefoni, ubundi bakomeza kubyina “Haje gushya.”

17:49: Kenny Sol yageze ku rubyiniro

Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rwo ku kibuga cya Mbonwa i Karongi ari umuhanzi wa gatandatu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.

Uyu muhanzi wambaye ikoboyi y’ubururu, agapira k’umuhondo n’ingofero y’icyatsi, yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.

17:40: Bushali yugamishije ab’i Karongi

Ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro rw’iki gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, imvura yari itangiye kuba nyinshi i Karongi.

Gusa ntibyabujije ko afata neza abafana be bakagumana na we ndetse bakabyina batitaye ku bitonyanga byagendaga byiyongera.

Mu ndirimbo ze zakunzwe ku kibuga cya Mbonwa harimo “Kurura”, “Kugasima”, “Bahabe” na “Buguma” yasorejeho.

17:15: Bushali yageze ku rubyiniro i Karongi

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yamaze kugera ku rubyiniro rwo ku kibuga cya Mbonwa i Karongi.

Uyu muhanzi yambaye ikabutura ndetse y’ikoboyi ijya gusa n’umukara n’umupira w’amaboko magufi w’umukara.

Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa gatanu ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bari gususurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Indirimbo yinjiriyemo ni “Kamwe” yakoranye n’abandi bahanzi, ayiririmba akanya gato, akurikizaho “Meterese."

17:10: Imvura y’umugisha yasanze Kivumbi ku rubyiniro rw’i Karongi

Umuhanzi wa kane mu gitaramo cya kane cya ‘MTN Iwazu Muzika Festival 2026’, Kivumbi King yashyuhije abari ku kibuga cya Mbonwa mu ndirimbo ye ya kabiri ari yo “Kirigute”, batangira kumuririmba bagira bati “Ni wowe! Ni wowe!”

Uyu muraperi wari ufite umubyinnyi umwe w’umukobwa, yakurikijeho “Yalampaye” yakoranye na Kirikou Akili n’izindi zirimo “Ola” na “Kikankane” yakoranye na DJ Pyfo.

Nubwo akavura gake kaguye ari ku rubyiniro, ntibyabujije bamwe mu bakunda indirimbo ze gukomeza kunyeganyega kugeza asoje.

17:00: Akavura kari gutonyaga

Nubwo turi mu mpeshyi, mu Burengerazuba hatangiye kugwa ibitonyaga ndetse bamwe batangiye gushaka aho baza kugama.

Imvura nk’iyi, muri aya mezi, hari abayita iy’umugisha!

16:47: Kivumbi King ati “urasanga byarangiye!”

"Nuza gutinda urasanga byarangiye!" Ni yo magambo ya mbere umuraperi Kivumbi King yaririmbye akigera ku rubyiniro rw’i Karongi, aho agize indirimbo “Hanze” yakoze mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhanzi ni uwa kane ugeze ku rubyiniro uyu munsi, mu bahanzi umunani bazitabira ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Kivumbi yambaye ipantalo y’umukara, agapira k’umukara n’agakote k’icyatsi.

RFI iri i Karongi muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.

RFI ifite serivisi zikurikira:

  1. Uturemangingondangasano (ADN)
  2. Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
  3. Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
  4. Gupima inyandiko zigibwaho impaka
  5. Gusuzuma imikono(signature)
  6. Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
  7. Gupima icyishe umuntu
  8. Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
  9. Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
  10. Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
  11. N’ibindi

Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].

16:43: ‘Ifoto’ ya Marina yashituye ab’i Karongi

Ubwo Marina yari asoje kuririmba “Marina” yinjiriyemo muri iki gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yabajije ab’i Karongi niba biteguye kumwakira cyangwa akisubirirayo.

Bamusubije ko biteguye, aririmba “Ikanisa” yakurikije “Do Me”, “Ni wowe” na “Paje”.

“Twivuyange” yakoranye n’abandi bahanzi, yakurikije “Mon Bebe”, iri mu ndirimbo zakoze ikinyuranyo mu minota Marina yamaze ku rubyiniro mbere yo kuririmba “To Much” na “Ifoto” yabyinnye akaraga ikibuno imbere ya MC Buryohe benshi bakemera.

16:12: Marina yageze ku rubyiniro

Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa gatatu wagiye ku rubyiniro rw’i Karongi, mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.

Yinjiririye mu ndirimbo "Marina" yakoze mu 2017. Ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi bane barimo abasore babiri n’abakobwa babiri, gusa na MC Buryohe aracyari hafi aho kuko ari kumufasha.

16:08: Ross Kana yabyinishije ab’i Karongi, bamwita uwa mbere

Indirimbo “Sesa” iri mu zatwaye umwanya munini wa Ross Kana ku rubyiniro kubera kuyibyinana n’abafana be bari kuri iki kibuga cya Mbonwa cyakiriye igitaramo cya kane cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026."

Ubwo igice cyayo cya mbere cyari kirangiye, Ross Kana yegeje imbere abacuranzi ba Symphony Band bamufasha kubyina, asaba abafana be kwegerana n’abakunzi babo na bo bakabyinana.

Uyu muhanzi wari ufite imbaraga nyinshi zo kubyina ndetse agahuza n’umurishyo wa Symphony Band, yayikurikije “Mami” yakoze mu 2024, na yo yishimiwe cyane hano i Karongi ubundi ivumbi riratumuka.

Mbere yo kuririmba “Molela”, Ross Kana yagize ati “Ndabafite sha, ndabafite. Simbafite?”

Urashaka kumenya icyo basubije? Nta mwanya yabahaye ahubwo Symphony Band yahise icuranga ndetse igisubizo cyagaragariye mu buryo benshi bazamutse bayibyina abandi baririmbira hejuru.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, amaze gukoresha iminota 20, Ross Kana yabajije ngo “ni nde wa mbere?” Abafana be bamusubije bagira bati “Ross Kana!”

Uyu muhanzi yasoje atanga isezerano ryo kuzagaruka i Karongi akahataramira.

15:47: Ross Kana yagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri

Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa kabiri mu bari mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro rwo ku kibuga cya Mbonwa i Karongi.

Mu ipantalo y’ikoboye imwegereye hejuru, agapira karimo amabara abengerana n’ingofero ifite ibara ry’ivu, Ross Kana yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.

15:42: Amalon yasize ab’i Karongi bakinyotewe

Iminota ibiri gusa ku rubyiniro rw’i Karongi, yarihagije ngo Amalon ahite akuramo ikote yari yambaye, asigarana isengeri y’umweru.

Nyuma yo gusoza “Impunzi”, uyu muhanzi yaririmbye “Impanga”, irangiye asaba ab’i Karongi kwikomera amashyi. Ati “Ntabwo nari niteze ko aya masaha mwaba mwakubise gutya.”

“Byakubaho”, “Derila” na “N’Imana” ni izindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye mbere yo gusoreza kuri “Nyirabasare” yanyeganyeje bamwe mu bari ku kibuga cya Mbonwa.

Amalon yavuye ku rubyiniro ahamaze iminota 25, ahava abitabiriye igitaramo bakiri kubyina iyi ndirimbo ya nyuma.

 15:17: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bari muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Abifashijwemo na Symphony Band iza gucurangira abahanzi bose, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Karongi mu bahanzi umunani bari gususurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Uyu muhanzi wambaye ’costume’ y’umukara n’agasengeri k’umweru, yinjiriye mu ndirimbo "Impunzi" yakoze muri uyu mwaka.

Abaterankunga ba MTN Iwacu Muzika Festival ntibatanzwe i Karongi

MTN Rwanda, BPR Bank Rwanda Plc na Primus biri mu baterankunga b’Iserukiramuco rya Muzika ry’uyu mwaka, byose biri ku kibuga cya Mbonwa aho abakozi babyo bafasha abitabiriye igitaramo kubona serivisi bitanga.

15:05: Ab’i Karongi bitabiriye!

Ni ku nshuro ya mbere ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival" bibereye mu Karere ka Karongi.

Mu gihe abahanzi bitezwe bategerejwe ku rubyiniro, ubwitabire buri hejuru ku kibuga cya Mbonwa aho abitabiriye bari mu ngeri zose.

14:41: MC Buryohe na Bianca Baby batangiye gushyushya abitabiriye igitaramo

Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryoh na Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca Baby, bombi bageze ku rubyiniro rw’ikibuga cya Mbonwa batangira gushyushya abitabiriye iki gitaramo cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026",

Ubwo MC Buryohe na Bianca bari bamaze kugera ku rubyiniro binjiriye mu ndirimbo "Kelele" ya Urban Boyz, abafana bagaiye mu bicu.

DJ Tricky ni we uri kuvanga imiziki muri aka kanya.

14:00: Mugaara yataramiye ab’i Karongi

Umuhanzi akaba n’umucuranzi Mugaara Aubea na we ari mu bahanzi bahawe umwanya mu gitaramo cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" kiri kubera i Karongi.

Uyu muhanzi ufite ubumuga rw’uruhu, yahereye ku ndirimbo yise "Gakondo" akurikizaho indi yise "Birasanzwe".

Mu bafatanyabikorwa b’iserukiramuco ry’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).

Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Karongi

Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho rizagera hose mu gihugu.

Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.

Muri uyu mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya PGGSS ryaterwaga inkunga na Primus.

Kuri iyi nshuro utahiwe ni Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2018.

13:30: Abanya-Karongi bamaze kuba benshi ahabera igitaramo

Abaturage b’i Karongi no mu tundi turere tuyegereye bamaze kuba benshi kuri iki kibuga cya Mbonwa aho bitabiriye iki gitaramo cya kane cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026.”

Ibi bitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.

Amafoto: Cyubahiro Key & Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages