Bruce Melodie yavuye i Kigali mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2025. Yatangiriye urugendo rwe i Nairobi muri Kenya. Ajyanye n’abarimo Mubi Cyane umurindira umutekano, Amani Africa umuba hafi cyane, Dylan n’abandi bose bari mu ikipe ya 1:55 AM.
Ati “Umushinga wa ‘Pom Pom’ urakomeye twari turi gushaka ibindi bintu n’ibizakurikiraho bizatuma ibintu bigenda neza. Uyu munsi twatangiriye Nairobi mu kumenyekanisha indirimbo, tuzajya muri Tanzania, Uganda no mu Burayi.”
Yakomeje avuga ko afite undi mushinga azashyira hanze mu minsi iri imbere uteye ubwoba. Bruce Melodie yavuze mu bitangazamakuru azakoreramo ibiganiro harimo harimo Trace, Kiss FM n’ibindi.
Yakomeje ati “Icya kabiri ibitaramo tuzakora bizenguruka intara biraje. twarabitangaje , ibintu byose biri kugenda neza. Ni byo mwabonye bitagenda neza ubwo ni ukudahanahana amakuru bitagenze neza, ariko biri mu nzira tugiye kuzenguruka igihugu.”
Yavuze gutya kubera ko nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi The Ben yisubiyeho akura ku mbuga nkoranyambaga, ifoto yari yifashishije agaragaza ko ibitaramo Bruce Melodie yari yatangaje bizazenguruka Igihugu avuga ko bazahuriramo ari ibihuha.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, nyuma y’ibiganiro byamaze umwanya utari muto cyane ko yaba uruhande rwa The Ben ndetse n’urureberera inyungu za Bruce Melodie bagiranye inama yo kurebera hamwe icyateye uko kudahuza.
Nyuma y’uko Bruce Melodie asohoye ifoto yamamaza ibitaramo bizenguruka Igihugu azakorana na The Ben, uyu muhanzi we yagiye ku mbuga nkoranyambaga ahakana iby’ayo makuru.
Melodie kandi ubwo yavaga i Kigali yavuze ko ku wa 07 Werurwe 2026 azakorera igitaramo i Bruxelles mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace azahuriramo na Sheebah Karungi. Yavuze ko hari abantu bo muri Canada bamaze igihe bifuza ko abataramira, ariko agaragaza ko abategura ibitaramo muri icyo gihugu bataregera ikipe bakorana ngo bumvikane. Avuga ko n’abo muri Amerika ari ko bimeze.







Ibitekerezo 0