Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bahatanaga na we.
Ubwo yari amaze gutangazwa ko ari we wegukanye miliyoni 20 zagenewe umuhanzi wabaye uwa mbere muri Primus Guma Guma, Bruce Melody yashimiye mbere ya byose abafana be n’Imana.
Yagize ati “Ndashimira abafana banjye, Ibitangaza[izina ry’abafana be] murakoze cyane, ndashimira abafana banjye hamwe n’Imana.” Yongeyeho ko mu bandi bantu ba bugufi cyane ashimira harimo umugore we ndetse n’itsinda ryamufashaga gushaka amanita.
Yagize ati “Hari umuntu witwa Mama Britta nubwo mutamuzi ariko nimumuhe amashyi. Ndashimira cyane na we yaramfashije muri ibi bintu…”
Umugore Bruce Melody yashimiye ni uwo bamaze imyaka ine babana ndetse bafitanye umwana w’umukobwa witwa Itahiwacu Britta.
Bruce Melody yongeyeho ko ubwo abonye amafaranga agiye “gukora umuziki mwiza”. Ati “Nabakoreraga umuziki mwiza nta mafaranga mfite, murabyemera? Ubwo nyabonye rero ngiye kubakorera umuziki mwiza.”
Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, Bruce Melody yavugaga ko byanze bikunze ari we ugomba kwegukana irushanwa.
Nta cyahindutse cyane ku ntonde zagiye zikorwa kuko akenshi abigaranzuraga abandi mu irushanwa mu bitaramo byagiye biba niko baje imbere. Byavugwaga kandi ko Bruce Melody na Christopher bayingayingana mu buhanga n’igikundiro gusa birangiye Bruce Melody aje ku mwanya wa mbere.
Primus Guma Guma Super Star ya 8 yegukanwe na Bruce Melody, ahembwa miliyoni 20.
Christopher yatwaye igihembo cy’umuhanzi watowe cyane kuri SMS bimuhesha miliyoni 15 guteranyaho enye n’igice yahawe kubera umwanya wa kabiri yatwaye yose hamwe angana na miliyoni 19,500,000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO