Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.
Mu bitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mpande zigize igihugu, uyu muhanzi yakomeje kuza ku isonga ku buryo byatumaga benshi bamuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.
Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, Bruce Melody yavugaga ko byanze bikunze ari we ugomba kwegukana irushanwa.
Nta cyahindutse cyane ku ntonde zagiye zikorwa kuko akenshi abigaranzuraga abandi mu irushanwa mu bitaramo byagiye biba niko baje imbere. Byavugwaga kandi ko Bruce Melody na Christopher bayingayingana mu buhanga n’igikundiro gusa birangiye Bruce Melody aje ku mwanya wa mbere.
UKO IBIRORI BYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
– IGIHE yari i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ari naho habereye igitaramo cyasojwe hatangazwa umuhanzi wa mbere uhembwa Miliyoni 20 z’Amanyarwanda ndetse n’uhabwa 15,000,000 Frw agenerwa uwatowe cyane.
– Ni ku nshuro ya munani mu Rwanda haba irushanwa rya PGGSS
– Ubu, iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya munani, rihuje abahanzi icumi Young Grace, Christopher, Bruce Melody, Uncle Austin, Khalfan, Jay C, Queen Cha, Just Family, Active na Mico The Best.
Igitaramo cyahuruje abiganjemo urubyiruko ubona ko ku maso buri wese anyotewe no kubona uburyo abahanzi baza kuririmba ariko by’umwihariko kumenya uwatwaye igihembo gikuru.
– Bruce Melody abimburiye abandi bahanzi kuririmba. Akigera imbere y’abafana, hafi ya bose bazamuye amajwi bamwereka ko bamwishimiye bikomeye.
Ibyishimo mu bafana birushijeho kuzamuka ubwo Bruce Melody ateye iyitwa ‘Ntundize’ ikundwa mu buryo budasanzwe n’abiganjemo igitsina gore.
– Umuraperi Khalfan wagiye ugaragaza udushya muri iri rushanwa aratunguranye azanwa imbere y’abafana aryamye mu isanduku yera, maze ayisohokamo aherekejwe n’inuma yera de ihita iguruka.
Uyu muraperi ufite umujinya ku amaso, mbere y’uko aririmba abanje kubwira abafana ati “sinigeze menya ko uyu munsi nzaba ndi hano gutya”, ahita aririmba iyitwa ‘Ibaruwa’.
– Mugenzi we Jay C ahise ahamagarwa yinjira asukiranya amagambo ya zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Acapella hanyuma ahita aririmba iyitwa ’Sibomana’, ’akurikizaho ’Am Back’ yakoranye na Bruce Melody mu mwaka wa 2017, iyi yishimiwe cyane kubera uburyo aba aririmba ko abaraperi batereranye injyana bityo ko ayisigayemo wenyine.
– Christopher wagiye ugereranywa kenshi na Bruce Melody ko ‘umwe muri bo akwiye igikombe’, ageze imbere y’abafana ahera ku ndirimbo ‘Ijuru rito’ mu kuyisoza, abafana bamukomeye mu mashyi.
Ubwo yaririmbaga, hari agatsiko k’abafana bahagaze mu gice cy’imbere bamuvugirizaga induru baririmba izina ’Melody’ na we mu kubasubiza ati "Umuziki ntabwo ari intambara ni ibyishimo", ahita aririmba ’Birahagije’.
– Itsinda Active rigizwe na Derek, Tizzo na Olivis rikurikiyeho mu ndirimbo ’Aisha’, igezemo hagati bafatanya n’abacuranzi maze na bo baritakuma barabyina mu buryo basanzwe bamenyereweho.
Aba basore baririmbye ’Lift’, ’Final’ n’agace gato k’iyitwa ’Bape’ bakoze bigizwemo uruhare na Dj Marnaud; izo baririmbye zose bavangagamo kubyina.
– Mico The Best witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu, ni we ukurikiyeho. Mbere y’uko ahagera, abanjirijwe n’itsinda ry’ababyinnyi bikaraga mu buryo bukomeye cyane.
Mbere y’uko aririmba, Mico agize ati "Iyi njyana ngiye kuririmba ni twe tuyifite mu biganza". Ibi yagiye abishwanira kenshi na Senderi Hit na mukeba we Uncle Austin; ntiyari aherutse kubivuga.
Mu yitwa ’Arashotorana’ yitwaje umukobwa utigisa ikibuno cyane.
– Queen Cha ahereye ku yitwa ’Kizimyamwoto’ yahuriyemo na mubyara we Safi Madiba, yaririmbye iyitwa ’Umwe rukumbi’ n’izindi yamenyekanyeho mu gihe gishize. Uyu mukobwa aherekejwe n’ababyinnyi bagera mu icumi.
– Itsinda Just Family ni ryo rikurikiye ’Mureke agende’. Ubu iri tsinda rigizwe n’abahanzi batatu bashya bihuje baziba icyuho cy’aba mbere basenyutse; ubu ni Bahati, Chris na Jimmy.
Bahati ati "Twaragarutse, benshi batekerezaga ko tutazagaruka, twakoze ibyo benshi bakekaga ko bidashoboka. Nawe uri hano nukenera kugira icyo ukora ntibazaguce intege."
– Uncle Austin mushya muri iri rushanwa, yinjiriye ku ndirimbo ’Bagupfusha ubusa’ yakunzwe cyane mu myaka ine ishize. uhereye ku ndirimbo ’Everything’ yakoranye na Meddy, ’Nzakwizirikaho’ ndetse na ’Ibihe byose’, uyu muhanzi yishimiwe mu buryo bukomeye urebye uburyo abamubanjirije bitwaye.
– Young Grace usigaye wiyita ’Lady Boss’ ni we uherukiye abahanzi bose muri iki gitaramo. Yitabaje ’Super Fly’, ’Hip Hop Game’ n’izindi ze zakunzwe.
– Ikigo PWC (Price Waterhouse Coopers) kigiye guteranya amanota yose yakusanyijwe mu bitaramo aba bahanzi bakoreye hirya no hino mu gihugu hanyuma mu mwanya uri imbere hatangazwe umuhanzi wahize abandi.
Ibihembo biratangwa mu byiciro bibiri, umuhanzi watowe cyane kurusha abandi biciye kuri SMS araza kugenerwa miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda; hanyuma uwahize abandi mu kwitwara neza mu kuririmba no kwigeragaza neza mu bitaramo ahabwe miliyoni 24.
UKO IBIHEMBO BYATENZWE BYOSE
– Abahanzi batanu batabashije kugera mu cyiciro cy’abatsindira ibihembo:
– Young Grace
– Jay C
– Mico
– Khalfan
– Just Family
1. Umuhanzi watowe cyane kurusha abandi biciye kuri SMS:
– Abahanzi batatu batowe cyane kuri SMS bagomba kuvamo uwa mbere:
1.Christopher,
2.Young Grace
3.Bruce Melody
– Umuhanzi watowe cyane kurusha abandi biciye kuri SMS: Christopher. Yegukanye 15,000,000 Frw.
2. Umuhanzi wegukanye umwanya wa Gatanu:
– Queen Cha: Yegukanye miliyoni eshatu
3.Umuhanzi wegukanye umwanya wa kane :
– Uncle Austin: Yegukanye miliyoni 3,500,000
4. Umuhanzi wegukanye umwanya wa Gatatu:
– Active: Yegukanye miliyoni enye
5. Umuhanzi wegukanye umwanya wa Kabiri:
– Christopher: yahembwe miliyoni enye n’igice
– Primus Guma Guma Super Star ya 8 yegukanwe na Bruce Melody, ahabwa miliyoni 20!
– Christopher yatwaye igihembo cy’umuhanzi watowe cyane kuri SMS bimuhesha miliyoni 15 guteranyaho enye n’igice yahawe kubera umwanya wa kabiri yatwaye yose hamwe angana na miliyoni 19,500,000 Frw.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO