00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce The 1st yashyize hanze album, King James, Mbonyi, Mr Kagame, Li John bakora mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 November 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Icyumweru ku kindi IGIHE yahisemo kujya igeza ku bayikurikira indirimbo zitandukanye zagiye hanze, yaba iz’abahanzi bo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ni indirimbo ziba zasohotse muri buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza izo arizo zose kuko izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa YouTube ni zo tugeza ku badukurikira.

“Unkebuke” - Israel Mbonyi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Israel Mbonyi. Uyu muhanzi aba aririmba asaba Imana kurondora umutima we, ikamuhindura igikoresho gikwiye mu nzu yayo.

Asaba Imana kumukebuka akabona mu maso hayo, ikazuzuza amavuta mu itabaza.

“Mi Amor” - King James

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi King James. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore waguye mu nyanja y’urukundo, akabaza umukobwa niba we aba atabibona ko amukunda by’ukuri.

King James yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, amaze atangiye umuziki.

“Iyee” - Mr Kagame

Ni indirimbo nshya ya Mr Kagame yashyize hanze. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba yishyize mu mwanya usaba umukunzi kutamubabaza, amwima umwanya ndetse n’umunezero.

Iyi ndirimbo iri mu zo Mr Kagame aheruka gukorera muri Uganda na Kenya, zigize album ebyiri yakoze. Ubu kandi uyu musore akaba ari gukorana na label yitwa ‘Black Market Records (BMR)’.

Bruce The 1st yashyize hanze album ye ya mbere…

Umuraperi Bruce The 1st uri mu bamaze kubaka izina, yashyize hanze album nshya yise “Top or Nothing”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko izina ry’iyi album yaritekereje ashaka gukangurira abantu, kwigirira icyizere no kwiyumvamo ko ari ab’agaciro.

Ati “Mu buzima ibintu byose ni amahitamo. Nta muntu wavutse bitandukanye n’uko undi yavutse, nta n’uwavukiye kubaho nabi. Njye mbifata nk’aho ushobora kuba impamvu ya mbere y’uko ibintu byawe bigenda nabi.”

Yavuze ko ajya guhitamo izina ‘Top or Nothing’ atagendeye ku buzima bw’umuziki gusa ahubwo no ku bundi busanzwe.

Ati “Imbaraga zawe cyangwa agaciro kawe ntawe uzabyumva kukurusha, rero mu gihe utarumva agaciro kawe kurusha abakuri imbere baguca amazi, wowe uri kwigira ubusa. Urahitamo kuba uri hejuru, cyangwa ube umuntu uri aho.”

Kuri ubu kuri iyi album nshya ya Bruce The 1st, Eyoo Rush ni we wakozeho indirimbo nyinshi kuko ize zingana na 70%; abandi bayikozeho barimo Kina Beat, Logic, Muriiro, Ehlers, Juni Quickly n’abandi.

‘‘Top or Nothing” ni yo album ya mbere ya Bruce The 1st igiye kuza ikurikira Mixtape yakoze yise “Ask and Receive”, akora na Extended Play[EP] yise “Sad Boys” na “Bruce Wa Mbere”.

“Uragaruka” - Li John

Ni indirimbo nshya ya Li John aho aba yishyize mu mwanya w’umusore ushimagiza umukobwa, akavuga ko kuva yagera mu buzima bwe ibintu byahindutse kuko yamubonye umutima ukongera gusubirana.

“Ejo” - Nadine Umuhoza

Ku wa 12 Ugushyingo 2025, Umuhoza yasohoye igisigo gishya yise “Ejo”, gikubiyemo ubutumwa bukomeye ku buzima bw’abana bo ku muhanda n’uruhare rwa sosiyete mu kubitaho.

Amajwi yacyo yafashwe na Genius, naho amashusho akorwa na Fabricepix, umuvandimwe wa Rumaga umaze kugaragaza ubuhanga mu gutunganya amashusho y’ibihangano bitandukanye birimo iby’Ibyanzu, Sherie Silver Gala, n’ibindi bya Rumaga ubwe.

Umuhoza abarizwa mu Ibyanzu, irerero ry’abasizi rya Rumaga.

“Inkanda Vibe”

Yampano uri mu bahanzi bari kuzamuka neza yashyize hanze Extended Play[EP] nshya yise ‘Inkanda Vibe’. Iyi Ep igizwe n’indirimbo enye zirimo iyo yise “Imurenge”, “Rasita”, “Umutima we” na “Rahabu”. Iyi Ep yakozweho na Logic Hit It.

Yampano yashyize hanze iyi Ep mu gihe amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera amashusho ye n’umukunzi yagiye hanze bari gusambana.

“So High” - Emmy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Emmy uri mu bamenyekanye mu myaka myinshi yashize. Muri iyi ndirimbo nshya aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, uri kubwira umukobwa bakundana kureka kwita ku bamutesha umwanya ahubwo akamuhanga amaso.

“Nzajya Mbyirata” - Chorale Abatwaramucyo

Ni indirimbo nshya ya Chorale Abatwaramucyo. Iri kuri album y’indirimbo umunani z’amajwi n’amashusho baheruka gukora.

Chorale Abatwaramucyo yatangiye mu 1976. Yatangijwe n’abantu babiri umugore n’umugabo Nyirarukundo Esther n’umugabo we Bariyanga Theoneste.

Nyuma gato hashize nk’amezi abiri, abandi bagiye babiyungaho bagenda bagwira

Nyuma yo gukora ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa n’amavuna mu duce dutandukanye, nibwo bagize igitekerezo cyo gushaka izina rya Chorale Abatwaramucyo muri 1978.

Ubwo icyo gihe bari bamaze kugera nko mu bantu 30 bose hamwe abagore n’abagabo. Kugeza uyu munsi ifite abaririmbyi 95, barimo abagabo 26 n’abagore 69.

“Iguhe Umugisha” - Elsa Cruz

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Elsa Cruz. yabwiye IGIHE ko yatanzemo ubutumwa bukomeye bwo kwirinda ishyari n’inzangano, aho yifurije umugisha umuntu wese uhangayikishwa n’ibyago by’abandi akanezezwa n’ibyiza byabo.

Ati “Bitunaniza iki, bigoye bite gukunda mugenzi wawe ko imigisha ye nawe yakugeraho mu nzira imwe cg iyindi, ati mureke twimike urukundo muri uru rugendo rw’ubuzima tutazi ngo tuzarusoza ryari buri wese azaherekezwa n’imirimo ye.”

Elisa Cluz ni umuririmbyi umaze imyaka irenga 10 akora umurimo wo kuririmba mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, asengera ku Kacyiru (LMS Kamukina) yamenyekanye cyane muri Chorale y’abasore bakoranye umurimo w’Imana mu gihe cy’imyaka 10, aza kuyivamo atangira kuririmba ku giti cye.

Amaze imyaka ibiri aririmba ku giti cye, akaba yarayikozemo indirimbo nyinshi zikubiye mu mizingo ibiri, ateganya gushyira hanze mu mwaka utaha.

Yatangiye kuririmba akiri muto cyane mu mashuri abanza nayisumbuye yayoboraga Chorales mu bigo yanyuzemo. Izo album ateganya gushyira hanze imwe yararangiye yayise ‘Kwimuka’ iriho indirimbo 10 naho indi ari gukora amaze kuyitunganyaho indirimbo umunani.

Indirimbo zo hanze…

“Muhammad Ali (Can’t Relate)” - Ruger

“Sacrifice” - Black Sherif

“Nyweera” - Sheebah

“Sieta” - Koffi Olomide feat. Cindy le Coeur

“Cash Flow” - Young Jonn feat. Wizkid

“Many People” - Adekunle Gold ft Yinka Ayefele & Adewale Ayuba

“Nice n’ Sweet” - Ciara, MOLIY, Oxlade

“Waist” - Omah Lay

“FMT” - Summer Walker


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages