Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ari intangiriro y’urugendo rushya rugaragaza umuhate afite mu gusangiza Abanyarwanda inkuru zishingiye ku buzima bwa buri munsi.
Ati “Uyu ni umwuga mushya ninjiyemo mboneraho kwizeza abakunzi banjye ko ntazabatenguha ngo mbatere irungu kuko ubu ngiye kuwukora mu buryo bwimbitse, ndetse nkaba mbasaba kumba hafi munyereka urukundo.”
‘Ishyari’ ni filime ndende ifite uburebure bw’iminota 55. Igaruka ku ngingo ikomeye mu mibanire ya muntu n’abandi, aho umuntu ahemukirwa n’abo yizeraga cyane, inshuti ndetse n’abagize umuryango we, byose bishingiye ku ishyari.
Migambi Nyawe yatangaje ko iyi filime atari iya mbere agaragayemo, kuko mu 2004 yigeze gukina muri “Ntawucira umwana urwa mbere” ari kumwe na se Mukeshabatware Dismas, witabye Imana.
Avuga ko ari ariko kuri iyi nshuro, ari bwo bwa mbere atunganyije filime ye ku giti cye nk’umwanditsi, umukinnyi n’umuhanga mu kuyiyobora. Ati “Biri mu murongo wo gusigasira umurage wa Data.”
Mu bakinnyi bagaragara muri ‘Ishyari’ harimo: Migambi Nyawe, Muhire Paulin Boris (Tonalite), Yumvagusenga Deborah (Debby), Musangamfura Callixte, Shimwe Cynthia n’abandi.
Filime ‘Ishyari’ yatunganyijwe n’inzu ya ‘Planet rwa Movies’ ifatanyije n’ikipe ya tekinike iyobowe na Shalom Gabris.
Migambi yinjiye muri sinema, mu gihe mu 2020 yasohoye Album y’indirimbo ya mbere yise ‘Inyanja’ igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’.
Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.
Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico. Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we.
Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radiyo za Gikirisitu zirayicuranga.
Izina rya Migambi, ryavuzwe cyane ubwo yakoraga kuri Radio/TV1 guhera ku wa 30 Ukwakira 2016 rigira ubukana cyane mu kiganiro akora kuri Radiyo Magic Fm y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).





Ibitekerezo 0