00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yatumiwe mu kiganiro gitanga impanuro ku banyempano bakiri bato

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 May 2023 saa 04:46
Yasuwe :

Ndayishimiye Bertrand ukoresha amazina ya Bull Dogg muri muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ni umwe mu bazaganiriza urubyiruko ruzitabira igitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi Gen-z Comedy Show.

Uyu muraperi azatanga impanuro ku bazitabira iki gitaramo mu mwanya wiswe ‘Meet Me Tonight’ wahariwe abantu batandukanye bakurikirwa na benshi cyangwa bafatirwaho icyitegerezo ku bikorwa byabo bitandukanye.

Uheruka muri iki kiganiro cy’iminota 15 ni Dr Muyombo Thomas (Tom Close) wakurikiye Intwari Christian washinze Umuryango “Our Past Initiative” ukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndaruhutse Merci (Fally Merci) utegura ibi bitaramo bimaze kubaka izina mu kuzamura amazina y’abanyarwenya bakiri bato, yatangarije IGIHE ko yahisemo gutumira Bull Dogg kubera uburyo hari urubyiruko rukunda ibyo akora ndetse afite impanuro zikomeye yabaha nk’umuhanzi umaze imyaka irenga 12 ari mu muziki.

Ati “Bull Dogg ni we mushyitsi wacu mu gace ka Meet Me Tonight , ni umunyempano w’umuhanga kandi hari abakiri bato bakunda ibyo yakoze kandi agikora n’ubu.”

“Twahisemo kumutumira kugira ngo agira impanuro aha abakiri bato ndetse abantu bamwe babone isura yanyayo y’abakora injyana ya Hip Hop kuko hashyizwe n’umwanya wo kugira icyo bamubaza kijyane n’inama zabafasha kubaka ibyo bakora nk’uko na we yabigenje akaba amaze imyaka irenga 12 ari muri muzika.”

Fally Merci avuga ko yahisemo uyu mwanya kugira ngo abitabiriye Gen-Z Comedy badatahira guseka gusa ahubwo bagire n’amasomo y’ubuzima bakura ku bantu batandukanye cyane cyane ibyamamare.

Bull Dogg azahurira muri iki gitaramo n’abanyarwenya batandukanye barimo Joshua, Nimu Roger, Dr Nsabi & Killer man, Pazzo &Mavide, Cardinal n’abandi.

Iki gitaramo kizabera Mundi Center (Rwandex) ku wa 1 Kamena 2023 guhera saa 6:30 z’umugoroba kwinjira ni 5000Frw na 15 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Gen-Z Comedy imaze kuba irerero rikomeye mu kurema abanyarwenya bashya dore ko ibitaramo bikomeye by’urwenya bibera mu Rwanda nka Seka Live iherutse byifashisha benshi mu bahanyuze.

Tom Close niwe uherutse muri iki gitaramo aho yatumiwe gace ka Meet Me Tonight
Bull Dogg yatumiwe mu bitaramo by'urwenya Gen - Z Comedy Show
Umunyarwenya Joshua ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Gen-Z Comedy Show ya mbere ya Kamena 2023
Fally Merci avuga ko yahisemo umwanya wa Meet Me Tonight kugira ngo abitabiriye Gen-Z Comedy badatahira guseka gusa ahubwo bagire n’amasomo y’ubuzima batahana
Iki gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya Dr Nsabi na Killerman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages