00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bulldog yiyambajwe muri ‘Mic Tribe’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 October 2025 saa 12:08
Yasuwe :

Umuraperi Bulldog agiye guhurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu gitaramo cya “Mic Tribe”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ugushyingo 2025 muri Mundi Center i Kigali. Ni nyuma y’icya mbere cyitabiriwe cyane cyabaye tariki 19 Nyakanga 2025. Kuri iyi nshuro Mic Tribe yitezweho gukomeza guha injyana ya Hip-Hop nyarwanda urubuga rwo kwigaragaza.

Iki gitaramo cyateguwe na Mundi Center cyatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye; binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Skol Malt.

Umwe mu bategura iki gikorwa yabwiye IGIHE ko Mic Tribe atari igitaramo gusa, ahubwo ari “urubuga aho hip-hop ihurira n’umuryango, aho imbaraga z’abahanzi zihinduka intwaro yo kuvuga no kugaragaza umuco wabo.”

Ku rutonde rw’abazahurira ku rubyiniro harimo amazina akomeye muri Hip-Hop nyarwanda nka Bulldog, Bushali, Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na Trizzie Ninety Six.

Uretse imiziki, abitabira bazanabasha kwishimira ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi bwo ku muhanda (street art).

Abavanga umuziki kandi bazahuriza hamwe injyana za kera n’izo muri iki gihe. Abashaka kwitabira amatike bashobora kuyabona banyuze kuri mundi.rw
cyangwa bagakanda 662700*712#

Bushali na Angell Mutoni bazongera basusurutse abazitabira iki gitaramo
Bushali yongeye gutumirwa muri iki gitaramo
Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bishimiwe mu gitaramo giheruka
Mu gitaramo giheruka Kenny K-Shot yaririmbiye abakunzi be bari bitabiriye
Iki gitaramo giterwa inkunga na Skol Malt
Bulldog yiyambajwe muri ‘Mic Tribe’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages