Uretse ibyo, abakunda guhaza amaso nabo ntabwo bishwe n’irungu kuko ku mbuga nkoranyambaga hatasibagaho amafoto atandukanye y’ibyamamare byakoze ubukwe bikavugisha benshi.
Abarengeje amaso kure y’imbibi z’u Rwanda bakareba ibyo hakurya y’inyanja, nziko inkuru z’ubw’umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon na Lauren Sánchez wamamaye mu itangazamakuru n’ubu zikibabunga mu mutwe.
Ni ubukwe bwabaye iminsi itatu mu Butaliyani guhera tariki 27-30 Kamena 2025. Bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi.
Mu bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Bezos harimo Ivanka Trump, Kris Jenner, Kim Kardashian, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Orlando Bloom, Sydney Sweeney, Jessica Alba, Bill Gates, Brooks Nader n’abandi benshi.
Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko bwatwaye miliyoni 50–56 $ [arenga miliyari 80 Frw], hatarimo ibirori byakozwe aba bombi ubwo basezeranaga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubundi bwavuzwe cyane mu myidagaduro nyafurika burimo ubw’umuhanzi Mr. Eazi wo muri Nigeria n’umukinnyi wa filime, Temi Otedola, umukobwa w’umukire Femi Otedola. Bwabereye ku migabane itatu itandukanye butwara miliyoni 10$[arenga miliyari 14 Frw] n’ubwa Juma Jux w’aha hirya muri Tanzania na Priscilla Ojo wo muri Nigeria nabwo bwasigaye mu mitwe y’abatari bake.
Gusa ntabwo ari ubu bukwe bwanzinduye ni uko kari agaciyemo, naje kwivugira ubwakozwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bugasiga benshi bacitse ururondogoro, kubera inkuru zabubanjirije n’izabukurikiye, ubwatunguranye n’ubwagiye butangira bumeze nk’aho ari imikino.
Ubukwe bwa Kathia Kamala na Adonis Filler bwabanje kugerwa intorezo!
Kuva mu mpera za 2024 ubwo Adonis yambikaga impeta y’urukundo Kathia Uwase Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie, ibintu byatangiye kuba ibindi.
Guhera icyo gihe uyu mugabo ari mu bagarutsweho bamwe bamushinja ubuhehesi ndetse umwe mu bakobwa yavuze ko uyu musore yajyanaga abakobwa mu nyubako yari atuyemo akaba ari ho baryamanira, bityo umukobwa wamwihebeye adakwiriye kumva ko amufite wenyine ati "Ni uwa twese.”
Adonis na we mu kubasubiza yifashishije urubuga rwa X, abwira abantu ko byose biri guterwa n’ishyari afitiwe. Ati "Ni uwa twese’ ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa." Byageze n’aho hashyirwa hanze amashusho y’ubwambure bivugwa ko ari aya Adonis.
Ku wa 5 Nzeri 2025 nibwo Kathia Uwase Kamali na Adonis Jovon Filer barushinze, mu bukwe bwabo bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa nyuma.
Ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri muri Château le Marara bwasize inkuru…
Uvuze ubukwe bwavugishije benshi ukibagirwa ubwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gorilla FC ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda na Uwera Bonnette [Bonnette Queen] waba ufite ikibazo.
Bivugwa ko bwatwaye arenga miliyoni 40 Frw.
Ni ubukwe bwatangiye ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025 aho habaye iborori bya ‘White Party’ byabimburiye ibindi byari byitabiriwe na benshi mu biganjemo ababyirukanye na Musemakweri n’umugore we.
Nyuma ababwitabiriye biganjemo ibyamamare nka Miss Nishimwe Naomie na ba nyirabwo n’abandi bagaragaje ko bafashwe nabi na hoteli ya Château le Marara mu gihe yo yumvikanye ivuga ko ari ukuyiharabika n’ubwo RDB yaje kuyihagarika kuko iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.
Ubukwe bwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso bwararikoroje kugeza n’uyu munsi…
Ubundi bukwe tutarenza ingohe ni ubw’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Idrissa Jean Luc Ouédraogo wo muri Burkina Faso.
Ku wa 15 Mutarama 2025 nibwo byavuzwe ko Vestine yarushinze imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ni inkuru yatunguye benshi bakurikira imyidagaduro kuko bari batari baravuzwe mu rukundo.
Ubu bukwe bwabaye mu ibanga hagati ya Vestine w’imyaka 22 n’umugabo bivugwa ko afite 42, bwakurikiwe n’ubwo gusezerana imbere y’Imana no gusaba no gukwa byabaye ku wa 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Mu minsi yashize ubu bukwe bwongeye kugarukwaho, nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Vestine bukaza gusibwa agaragaza ko asa nk’uwicuza amahitamo yakoze.
Kugeza uyu munsi ntabwo biramenyekana niba we n’umugabo baratandukanye gusa Irene Murindahabi ureberera inyungu z’itsinda rya Vestine na Dorcas aheruka kuvuga ko habayeho ibibazo ariko bigomba gukemurirwa mu gikari.
Vestine yamaze gusiba kuri Instagram amafoto yose ari kumwe n’umugabo we.
Josh Ishimwe yahambye ubusore biba inkuru!
Muri Werurwe 2025, nibwo umuhanzi Josh Ishimwe yambitse impeta y’urukundo umugore we witwa Gloria utuye muri Canada, nubwo uyu muhango bawukoreye i Burayi. Muri Mata bagaragaje integuza y’ubukwe bwabo bwabaye tariki 21 Kamena 2025.
Ishimwe yavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibirori byo guhamba ubusore yakorewe byabaye muri Kamena mbere gato ngo akore ubukwe, gusa we icyo gihe yumvikanye yemeza ko i Burayi aho byabereye bo babifata nk’ibintu bisanzwe.
Yongeye kuvugwa kubera impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe zasohotse ziriho konti ya banki na nimero ya MoMo, bamwe bavuga ko bitari bikwiriye. Josh Ishimwe yakoze ubukwe mu ibanga mu birori byabaye ku wa 21 Kamena 2025.
Sonia Rolland yihishahishe itangazamakuru biba iby’ubusa…
Muri Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru z’uko Sonia Rolland yaba yarambitswe impeta y’urukundo gusa we akagenda aryumaho mu itangazamakuru.
Muri Mutarama 2025, Sonia Rolland usanzwe ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, yerekanye mu muryango we mu Rwanda, Guillaume Gabriel, ku wa 18 Mutarama 2025, bishimangira ko urukundo rugeze aharyoshye.
Muri Werurwe 2025 Uwitonze Sonia Rolland, ufite inkomoko mu Rwanda, akaba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 nibwo yagaragaje ko yiteguraga kurushinga n’uyu mugabo gusa icyo gihe agaragaza impungenge z’uko bashobora kutazabyarana kuko uyu mugore ari mu myaka yo gucura, byongera kwenyegeza itangazamakuru mu Bufaransa ryamugendaga runono.
Mu Ukwakira 2025 hagiye hanze amafoto y’ubukwe bwa Sonia Rolland bivugwa ko bwabaye ku wa 20-21 Nzeri 2025.
Ikinyamakuru ‘Paris Match’ cyo mu Bufaransa cyashyize hanze amafoto y’ubu bukwe, cyatangaje ko Sonia Rolland n’umugabo we, Guillaume Gabriel basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa ‘Saint-Jacques d’Illiers-Combray’ mu bukwe bwabaye ku wa 20 Nzeri 2025, mu gihe ibirori bya Kinyarwanda byo byabaye ku wa 21 Nzeri 2025.
Ni ubukwe bwatashywe n’abakobwa babiri ba Sonia Rolland, Tess na Kahin.
Miss Uwase Raissa Vanessa yavuye mu cyiciro cy’ingaragu mu bukwe bwari bumaze iminsi bugarukwaho…
Muri Kamena 2025, Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yasezeranye imbere y’Imana na Ngenzi Dylan bari bamaze iminsi biyemeje kubana akaramata bakanahamiriza iri sezerano imbere y’ababyeyi n’amategeko.
Urugendo rwo guhamya urukundo rwa Miss Vanessa na Ngenzi Dylan rwatangiye ku wa 7 Kamena 2025 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa 12 Kamena 2025 basezerana imbere y’amategeko.
Nyuma y’iyi mihango yose, ku wa 14 Kamena 2025 nibwo Miss Vanessa na Ngenzi bahamirije urukundo rwabo imbere y’Imana maze bahana isezerano ryo kuzabana akaramata. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Zion Temple aho Miss Vanessa aherutse kubatirizwa.
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Miss Vanessa na Ngenzi Dylan bakiriye abatumiwe muri Intare Arena i Rusororo.
Miss Vanessa na Ngenzi Dylan bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo, kugeza ubwo bongeye guhuza mu mpera za 2022.
Mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.
Kuva mu 2022 bakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangamakuru cyane ko uyu mugore atiburiraga mu nkuru zimugarukaho umunsi ku wundi.
AG Promoter na Micky byatangiye ari imikino benshi babyemera bababonye mu murenge…
Agiraneza Pacifique ukoresha amazina ya AG Promoter nyuma yaho yambitse impeta Micky bakiyemeza kurushinga nk’umugore n’umugabo, uyu mwaka ugiye kurangira baramaze gutera indi ntambwe basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.
Ni mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025. Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye na none i Rebero ari na ho bakirira abatashye ubukwe bwabo.
AG Promoter yatangiye gukundana na Micky mu 2024, inkuru zabo zagiye zishyushywa n’uko uyu mukobwa yari amaze iminsi atandukanye na Captain Regis uzwi muri sinema nyarwanda ndetse banandaganyije cyane.
Bamwe ibya AG Promoter na Micky bitangira bari bazi ko ari urwenya baza gutungurwa n’ibindi byakurikiyeho byerekanye ko ibyo barimo nta mikino irimo.
Egide Fox yaratunguranye
Mbabazi Egide wamamaye nka Egide Fox mu kazi ko gufotora nk’uwabigize umwuga na Keza Clelia nabo uyu mwaka urangiye bari mu byamamare byarushinze.
Egide Fox yari yasabye anakwa Clelia Keza mu birori byabereye mu Intare Arena i Rusororo ku wa 28 Gashyantare 2025. Gusezerana mu mategeko byabaye muri Mutarama 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Nyakanga bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu.
Egide Fox yasezeranye n’uyu mugore babyaranye nyuma y’imyaka irenga ine atandukanye na Miss Aurore Kayibanda bari barasezeranye kubana akaramata ariko iby’urukundo rwabo bikaza gushyirwaho akadomo mu 2021.
Nyuma yo gutandukana na Egide Fox, Miss Aurore Kayibanda yaje gushyingirana na Gatera Jacques wamwambitse impeta mu 2023.
Mu bandi bakoze ubukwe uyu mwaka ariko butavuzwe cyane harimo Umuhanzi Darest wamenyekanye muri Juda Muzik; abazwi muri ruhago nka Biramahire Abeddy, Iradukunda Bertrand na Bayisenge Emery, Miss Akaliza Amanda, Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ’Azabatsinda Kagame’, Audia Intore, Sano Olivier, Chryso Ndasingwa na Sharon n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!