Buravan uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Garagaza’ yanatangiye kwigarurira imitima ya benshi, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali mu museso wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.
Igitaramo cya Buruvan kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, azatarama afatanyije n’Itorero Urukerereza kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018.
Mbere yo guhaguruka i Kanombe, Yvan Buravan yabwiye IGIHE ko iki gitaramo agiye gukora gisobanuye byinshi ku rugendo rw’umuziki we. Ni cyo cya mbere kinini agiye gukorera hanze y’u Rwanda mu myaka igera kuri itatu amaze aririmba.
Yavuze ko abazaza mu gitaramo cye basanzwe banamukunda bazaryoherwa kuko yiteguye bihagije ku byerekeye kuririmba mu buryo bwa Live. Ati “Nariteguye bihagije, icyo nabwira abakunzi banjye bari mu Bubiligi no mu bindi bihugu bihana imbibi ni uko iki gitaramo kizaba ari cyiza.”
Buravan nagaruka mu gihugu azahita atangira kwitegura igitaramo kigari cyo kumurika album ye ya mbere, kizaba mu Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO