00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buravan yakiriwe butware i Bamako (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 February 2019 saa 01:27
Yasuwe :

Dushime Burabyo Yvan wihaye akabyiniriro ka Yvan Buravan uherutse gutsinda irushanwa rya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) rya Prix Découvertes yerekeje muri Mali yakirwa nk’umwami ku kibuga cy’indege cya Bamako.

Uyu muhanzi yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Mali hamwe n ’inshuti z’u Rwanda, ku wa 17 Gashyantare 2019,ku kibuga mpuzamahanga cy’indege Modibo Keita.

Uyu muririmbyi Yvan Buravan yagiyeyo gukora igitaramo kizaba kuwa 20 Gashyantare 2019 kiri mu byo yemerewe na RFI nyuma yo kwegukana igihembo cyayo cyitwa ‘Prix Decouvertes’.

Abanyarwanda bahaye ikaze uwo muririmbyi bafite ibyishimo bikomeye nyuma yo kumubona i Bamako.

Ku wa 08 Ugushyingo 2018 nibwo Buravan, yatsindiye igihembo cya RFI Prix Découvertes 2018. Yahigitse abandi bahanzi batandukanye biganjemo abo muri Afurika.

Yahawe igihembo cy’ibihumbi €10 azanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika agasozera i Paris mu Bufaransa.

Azataramira mu bihugu 12 bivuga ururimi rw’Igifaransa, abitangire tariki 20 Gashyantare abisoze tariki 23 Werurwe 2019.

Azahera i Bamako muri Mali, tariki 22 Gashyantare azaba ari Cotonou muri Benin, nyuma y’umunsi umwe tariki 23 Gashyantare 2019 azataramira Lome muri Togo.

Azafata ikiruhuko cy’iminsi ine ubundi akomereze mu Mujyi wa N’djamena muri Tchad tariki 27 Gashyantare 2019, tariki 2 Werurwe azataramira muri Niger mu Mujyi wa Niamey, tariki 6 Werurwe 2019 ajye muri Congo Brazaville igitaramo kibere ahitwa Institut Français du Congo, tariki 9 Werurwe azaba ari muri Guinée équatoriale mu mujyi wa Malabo, akomereze mu Mujyi wa Djibouti muri Djibouti tariki 12 Werurwe.

Tariki 15 Werurwe azataramira i Antananarivo muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ajye Libreville muri Gabon, tariki 22 Werurwe azaririmbira abatuye Umujyi wa São Tomé asoreze mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 23 Werurwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages