Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, atangiye kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki ku mugabane wa Afurika.
Igitaramo cye muri Congo Brazzaville cyabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2019, yishimirwa by’ikirenga n’abari bitabiriye dore ko cyanaririmbyemo Zao Zoba, wamamaye mu ndirimbo Ancient Combattant yubatse amateka. Cyabereye ahitwa Institut Français du Congo.
Buravan ibitaramo nk’ibi yabitangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC, akomereza mu bindi bihugu birimo Mali, Benin, Togo, Tchad na Niger.
Tariki 9 Werurwe Buravan azakomereza muri Guinée équatoriale mu mujyi wa Malabo, akomereze mu Mujyi wa Djibouti muri Djibouti tariki 12 Werurwe.
Tariki 15 Werurwe azataramira i Antananarivo muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ajye Libreville muri Gabon, tariki 22 Werurwe azaririmbira abatuye Umujyi wa São Tomé asoreze mu Mujyi wa Luanda muri Angola.
Uyu muhanzi nyuma y’ibi bitaramo, azakorera igitaramo gikomeye mu Bufaransa ari nacyo kizashyira akadomo kuri ibi byose.


















TANGA IGITEKEREZO