00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buravan yaririmbye muri Soirée Maïsha Africa ya Sonia Rolland, anahura na Miss France 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 December 2018 saa 09:09
Yasuwe :

Umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018, ari mu rugendo rwerekeye umuziki we mu Bufaransa aho aherutse gusinya amasezerano y’imikoranire na Sosiyete ifasha mu kurengera inyungu z’ibihangano ihakorera yitwa SACEM.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, Buravan yaririmbye mu mugoroba wo gusangira wiswe ‘Soirée Maïsha Africa’ wateguwe na Sonia Rolland mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana.

Ubwo hizihizwaga imyaka 17, Umuryango ‘Maïsha Africa’ wa Sonia Rolland umaze ushinzwe, Buravan yari mu bitabiriye iki gikorwa, yanaririmbyemo.

Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bw’umwimerere indirimbo ze zitandukanye abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi bahuriye muri icyo gitaramo.

Buravan yabwiye IGIHE ko yanejejwe no kuririmba muri iki gikorwa cyakusanyirijwemo inkunga yo gushyigikira serivisi yo guhangana n’indwara zifata abana bakivuka, iba mu Bitaro by’Abana i Musanze.

Umuryango ‘Maïsha Africa’ washinzwe na Sonia Rolland afatanyije na nyina hamwe n’abandi bakorerabushake 30, nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000.

Ugitangira wabanje kwitwa ‘Sonia Rolland pour les enfants’ nyuma uza guhindurirwa izina.

Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Buravan hamwe na Sonia Roland ku rubyiniro
Buravan yashimishije abitabiriye uyu mugoroba
Iki gikorwa Buravan yaririmbyemo cyari icyo gukusanya inkunga yo gufasha abana i Musanze
Sonia Roland yahobeye Buravan ku rubyiniro
Roland yishimiye bikomeye impano ya Buravan
Buravan yanahuye na Miss France 2019 Vaimalama Chaves

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages