Yvan Buravan, azwi cyane nk’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukora injyana ya RnB akavangamo na Pop. Ni umwe mu bahanzi barangamiwe cyane mu gihugu, ubuhanga bwe n’uburyo agorora ijwi biri mu byatumye akundwakazwa.
Ubu, yatowe mu bahanzi icumi bagomba kuzahatana ku rwego rw’Isi mu bihembo bya Prix Decouverte bitegurwa na Radio RFI. Iri rushanwa rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika, uwa mbere ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa i Paris.
Akimara kumenya ko yatowe nk’uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa, Buravan yabwiye IGIHE ko iyi nkuru yamushimishije, kandi ko bizamufasha gukomeza kuzamura urwego rw’umuziki we akamenyekana kure.
Yagize ati “Ni ikintu kinini cyane, ndamutse nsindiye iki gihembo cyahita cyagura urwego ndiho, umuziki w’u Rwanda wahita uzamuka ukamenyekana ku Isi. Ndamutse ntsinze mvuye mu Rwanda byaba ari ishema ku gihugu no kuri Afurika muri rusange.”
Buravan yinjiye muri iri rushanwa ubwo aheruka i Burayi kuhakorera ibitaramo, yabanje kwiyandikisha atanga n’ibisobanuro birambuye kuri we nk’umunyamuziki baza kumutoranya. Icyiciro cyakurikiyeho ni ugutanga indirimbo hanyuma akanama nkemurampaka kakazumva ubundi kagahitamo icumi ba mbere muri Afurika.
Yahaye akanama nkemurampaka indirimbo enye zisanzwe zinakunzwe bikomeye mu Rwanda, iyitwa ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just a Dance’ ndetse na ‘Garagaza’ aheruka gusohora.
RFI yatanze integuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ko urutonde rw’abakandida icumi batsinze ruzajya hanze muri Nzeri 2018 ndetse n’indangabihe y’irushanwa ikajya ahabona.



















TANGA IGITEKEREZO