Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018, yagitumiwemo na ‘Now Creative et le Cristal events’ isanzwe itegura ibitaramo mu Burundi. Yagihuriyemo n’abanyarwenya Michael Sengazi, Oumar Manet, Kikelukia Ronsia, Divin, Herve na Babu bo mu Rwanda n’abandi.
Buravan w’imyaka 22, yishimiwe cyane muri iki gitaramo. Na mbere y’uko aririmba, yabanje kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aranabaririmbira hafi ya bose batungurwa n’uburyo agorora ijwi.
Mu kiganiro na IGIHE, Buravan yavuze ko yavuye i Burundi abonye isomo ry’uburyo umuziki w’Abanyarwanda wacengeye muri iki gihugu ashingiye ku buryo yasanze indirimbo ze hafi ya zose zizwi ndetse zinacurangwa kuri Radio zaho.
Yagize ati “Icyo mvanyeyo ni uko hampaye isomo ry’umuziki, naratangaje, natangajwe n’ubwinshi bw’abantu, ukuntu indirimbo bazizi zose. Nakoze igitaramo sinatekereza ko ndi mu kindi gihugu, abafana bajemo bafite urukundo ku mutima.”
Buravan yavuze ko yahise afata umwanzuro wo gutekereza ku buryo yazategura igitaramo cyagutse mu Burundi akazahamurikira album ya mbere yitegura kuzamurika mu Ukuboza 2018.
Yagize ati “N’ubundi hari abategura ibitaramo hariya banyegereye, bambwiye ko mu gihe cyo gutegura igitaramo cya album yanjye nazababwira tukaba twazajya kuhakorera. Ndi kubitekerezaho ngo nzagikorereyo.”
Buravan yavuze ko ateganya kuzakora igitaramo kinini mu Mujyi wa Kigali amurika album ya mbere izasohokaho indirimbo ze zakunzwe n’izindi nshya zirimo enye yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga ataratangaza.



















TANGA IGITEKEREZO