Kuri uyu wa Gatanu nibwo Burabyo Yvan yahagurukanye n’itsinda ry’abacuranzi be bane bamaze igihe bazengurukana mu bihugu bitandukanye yagiye ataramiramo.
Iri serukiramuco agiye kuririmbamo ribaye ku nshuro ya kane akaba ari nawe munyarwanda wa mbere uritumiwemo.
Biteganyijwe ko igitaramo Buravan aririmbamo kibera ahitwa Halle de la Gombe mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019.
Iri serukiramuco kandi riritabirwa n’Umunye-Congo Ya Levis bakunze kwita El Maya Love wamamaye mu ndirimbo yitwa “Katchua” uyu akaba aheruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “Sounds Of Summer” cyari kirimo Eugy wo muri Ghana na Maleek Berry wo muri Nigeria.”
Buravan yagiye ku butumire bwa Institut Français Kinshasa yamubonyemo ubushobozi, ikifuza ko yaba umwe mu bahanzi bazaririmbira abazitabira iri serukiramuco rikomeye.
Ni ku nshuro ya kabiri Buravan aririmbiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma y’Iserukiramuco rya Amani Festival yitabiriye muri Gashyantare.
Yaherukaga kandi gukora ibitaramo byabereye mu bihugu 12 bya Afurika n’icyo yakoreye mu Bufaransa nk’igihembo cy’uko yatsinze irushanwa rya Prix découvertes RFI 2018.



















TANGA IGITEKEREZO