00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri nzozi zikenera ijwi rizisunika- Kendo Music kuri The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Kendo, umuhanzi ukiri muto nyuma yo gushimwa na The Ben wamugaragaje nk’umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.

The Ben yavuze amagambo yo gushimira no gutera imbaraga Kendo ku wa 19 Nyakanga 2026, ubwo yari yasuye Ishuri rya ‘Bright Future Academy’ riherereye mu Karere ka Ruhango.

Ni uruzinduko rwa kabiri The Ben yagiriye muri iri shuri ryubatswe na Prof. Yohana Kayinamura, inshuti ye isanzwe iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari yitabiriye ibirori byo gushimira abanyeshuri barangije umwaka w’amashuri bitwaye neza.

Muri iri shuri ni ho Kendo yigisha isomo ry’umuziki ndetse akanatoza abana bafite impano yo kuririmba.

Kuri ubu, bamwe mu banyeshuri biga muri Bright Future Academy batangiye gusohora indirimbo ku bufatanye na Kendo n’ubuyobozi bw’ishuri.

The Ben, wagaragaraga nk’umuntu usanzwe akurikirana ibikorwa bya Kendo ndetse azi zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abana biga muri iri shuri, yavuze ko amubonamo ubushobozi bwo kuzagera kure mu muziki.

Yagize ati "Ndashaka kubabwira ku mpano ari yo mbarizwa cyane. Ndashaka kubereka uyu muntu wanyu. Sinzi niba muzi icyo mufite, kuko nkiri hano mbona mutarakimenya neza. Uyu musore ndamusengera kugira ngo azabe uwo yifuza kuba we, kuko ntabwo asanzwe."

Yakomeje asaba buri wese gushyigikira impano ya Kendo, avuga ko na we yamaze gutangira kumushyigikira ku giti cye.

Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Kendo yashimiye The Ben ku magambo yamubwiye, avuga ko yamwongereye icyizere cyo gukomeza guharanira inzozi ze.

Yagize ati "Buri nzozi zikenera ijwi rizibwira riti, ’Komeza, ntucike intege.’ Uyu munsi, wambereye iryo jwi. Amagambo yawe nzayabika ku mutima kandi azankomeza kugeza igihe inzozi zanjye zizaba impamo."

Uretse kwigisha umuziki, Kendo asanzwe ari n’umuhanzi ku giti cye. Nubwo ataragera ku rwego rwo kwamamara cyane, amaze gukora indirimbo zirimo Tabasamu, Marriage, Passe n’izindi.

Kendo yashimiye bikomeye The Ben wamwaturiyeho kwamamara mu muziki
The Ben yagiye muri Bright Future Academy gutungura abanyeshuri barangije umwaka w'amasomo
The Ben yari yasuye ishuri rya 'Bright Future Academy' riherereye mu Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages