00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy akomeje kugereka uduhigo ku tundi

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 12 December 2023 saa 04:26
Yasuwe :

Umuhanzi Burna Boy yaciye agahigo mu Budage, ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika wujuje Mercedes Benz Arena.

Ni agahigo uyu muhanzi yaciye binyuze mu gitaramo yahakoreye ku wa Gatandatu.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 17 kiri mu byo uyu muhanzi yateguye bizenguruka Isi yitiriye akbum ya karindwi yise ‘I Told Them’. Iyi Arena cyabereyemo iherereye mu murwa mukuru Berlin.

Aka gahigo kiyongereye ku tundi uyu muhanzi yihariye turimo ako kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika wujuje Stade Citi Field yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakira abantu ibihumbi 41.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Burna Boy yaciye akandi gahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika wujuje stade y’Umujyi wa London mu Bwongereza, yakira ibihumbi 80.

Burna Boy w’imyaka 32 niwe muhanzi w’Umunyafurika uhatanye mu byiciro byinshi mu bihembo bya Grammy Awards. Ahatanye mu byiciro bine birimo Best African Music Performance, Best Global Music Performance, Best Melodic Rap Performance na Global Music Album.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages