Kuri iyi nshuro abahanzi barimo Social Mula witegura gushyira hanze album yise “Confidence”, QD n’abandi bo hanze barimo Justin Bieber na Burna Boy bashyize hanze album, Tyla nabo bakoze mu nganzo.

“Natinatina” – The Real Gasana ft. Afrique,Olimah,Sicha one ,Pama & Mercury Sheks

Natinatina cyangwa se ‘nta kintu atinya’ ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi bari kuzamuka mu muziki nyarwanda barimo Afrique, Olimah, Sicha one , Pama na Mercury Sheks; bigizwemo uruhare na Real Gasana usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga.

The Real Gasana yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yakozwe biturutse kuri mugenzi we Osmarito uzwi kuri Tik Tok, wakunze umukobwa uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akamutera utwatsi.

Ati “Ni indirimbo nakomoye kuri mugenzi wanjye Osmarito, wakunze umwe mu bakobwa bazwi mu myidagaduro nyarwanda akamwanga avuga ko batari ku rwego rumwe.”

“Bruce Melodie” – QD

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shema Qusay Diaby, wamenyekanye nka QD uri mu bari kuzamuka. Aba aririmba agaragaza umuntu ushobora kwibeshywaho ko ari icyamamare abantu bakamukekera amafaranga, bakagera aho bamugereranya na Bruce Melodie.

“Akana” – Social Mula

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Social. Iri kuri album ya kabiri ya Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda.

Social Mula mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko impamvu yise iyi album ‘Confidence’, ari uko kwigirira icyizere aricyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.

“Yesu Arahamagara” – Felix Murangwa

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Felix Murangwa, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Yesu Arahamagara" iri kuri Album ye ya mbere yitegura gushyira hanze.

Ni Album ye ya mbere yise "Uduhembure", igizwe n’indirimbo umunani zitanga ihumure, ibyiringiro n’inkomezi ku bizera. Iriho indirimbo zirimo Inshuti, Dushobozwa, Isohoza, Umusaraba na Amahoro Masa yakoranye na Diane Nyirashimwe, izindi zikazagenda zisohoka mu minsi iri imbere.

“Low Key” – Evros

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Evros uri mu bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo aba yishyize mu mwanya w’umusore utaka umukobwa, akagera aho amufuhira kubera ko bamwe bamubona bakagira irari ariko amukunda mu buryo bw’ibanga.

“Mungu Akubariki” – Eric Pisco

Ni indirimbo yo guhimbaza Imana ya Eric Pisco, igaragaza urukundo rw’Imana. Eric Pisco wamamaye muri Chorale de Kigali iyi ndirimbo iri mu zo amaze iminsi, atangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya.

Umuziki yawigiye muri Petit Seminaire St Aloys Cyangugu ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe, ni nabwo yatangiye gucuranga mu Misa. Uyu musore yacuranze mu bitaramo ngarukamwaka bya Chorale de Kigali kuva mu 2019 kugera n’ubu. Kugeza ubu amaze kwandika indirimbo zisaga 400.

“Aisha” – Mr. Kagame & Dj Moon

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mr. Kagame yahuriyemo na DJ Moon. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, uba wibaza niba umukobwa akimukunda.

Iyi ni umwe mu mishinga Mr. Kagame ashyize hanze nyuma yo kubona ‘label’ nshya y’Abanyamerika yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989.

“Santima” – Fela Music ft. Mico The Best

Ni indirimbo nshya yahuriyemo abaririmbyi b’abavandimwe bahuriye mu itsinda bise “Fela Music”, bakoranye na Mico The Best.

Igaruka ku musore wihebeye umukobwa kuva ku munsi wa mbere amuteye imboni.

“Imitoma” – Jabo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jabo uri mu bari kuzamuka, ariko cyane cyane bakora umuziki ushingiye kuri gakondo.

Jabo muri iyi ndirimbo nshya aba yishyize mu mwanya w’umusore uri gutaka umukobwa, akageza aho avuga ko asa nk’akazuba ka nimugoroba Inka zitashye.

Uretse kuririmba Jabo asanzwe ari umwe mu ntyoza mu muziki kuko yawize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda i Muhanga.

“One Day” – Zither Organ

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zither Organ uri mu bahanzi bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko nta muntu n’umwe uzagukunda mu gihe ugikennye.

“Umeze Bon” – Rlutta

Ni indirimbo nshya ya Rlutta. Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rlutta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe. Akora umuziki wa Afrobeat. Afite imyaka 25 y’amavuko.

“Partymood” – Vibron

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Vibron uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko mu gihe amaze kurangiza akazi, aba akwiriye kwishima kuko aricyo kiba gisigaye.

“Motema” – Chris Hat

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chris Hat. Aba aririmba agaragaza ko icya mbere ari ukwihangana mu rukundo, akishyira mu mwanya w’umusore wizeza umukobwa ko amukunda n’ubwo we aba ashidikanya.

Indirimbo zo hanze…

Burna Boy na Justin Bieber bashyize hanze album

Burna Boy yashyize hanze album ya munani yise ‘No Sign of Weakness’. Iriho indirimbo 16. Yagiye hanze ku wa 11 Nyakanga 2025. Iriho abahanzi batandukanye barimo Umuririmbyi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae]. Stromae agaragara kuri iyi album mu ndirimbo ye na Burna Boy bise “Pardon”.

Abandi bagaragara kuri iyi album ya Burna Boy, barimo Mick Jagger, umuyobozi w’itsinda ryamamaye mu njyana ya Rock, The Rolling Stones. Uyu muhanzi bahuriye mu ndirimbo bise “Empty Chairs”.

Undi ni umuraperi Travis Scott bahuriye mu ndirimbo bise “TaTaTa”, imaze iminsi igiye hanze na Shaboozey ukorera umuziki muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Nigeria, bahuriye mu ndirimbo bise “Change Your Mind”.

Justin Bieber nawe yashyize hanze album nshya yise “SWAG”. Ni album uyu musore yatunguje abafana be ayishyira hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025.

Igizwe n’indirimbo 20 zirimo Dadz Love, Devotion na Therapy Session. Mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo iyo yise “Walking Away”. Muri iyi agaruka ku bihe bikomeye amaze iminsi anyuramo we n’umugore we Hailey, akavuga ko n’ubwo byabaye ariko yirinze kuba yajya kure agakuramo ake.

Hari aho aririmba ati “Mukunzi, sinagiye. Wari diyama yanjye. Naguhaye impeta, naguhaye isezerano, narakubwiye nti 'nzahinduka'. Ni kamere muntu gusa […] ntaho nzajya.”

Givēon uri mu bahanzi bakomeye muri Amerika yashyize hanze album yise “Beloved”. Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika kubera indirimbo yahuriyemo na Ayra Starr bise “Last Heartbreak Song”, iyi album ye igizwe n’indirimbo 12.

“Is It” – Tyla

“Katam” – Diamond Platnumz ft. Bien

“What Did I miss” – Drake