Davido wataramiye i Kigali ku mugoroba wa tariki 19 Kanama 2023 yahise afata urugendo rwihuse yerekeza mu Mujyi wa Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yari asigaranye amasaha make ngo abe yagezeyo.
Iri serukiramuco ryibanda ku njyana ya Afrobeats ryashinzwe na Asika na Smade, ku bufatanye na BBC 1 Xtra mu 2013 rihuza abahanzi bo muri Afurika n’abo hanze yayo.
Ku munsi w’ejo tariki 19 Kanama 203 abaryitabiriye basusurukijwe na Burna Boy, Mr Flavour, Diamond Platnumz, Victony, Latto, DJ Maphorisa, DejLoaf, Nissi, Ari Lennox, Musa Keys n’abandi.
Kuri uyu munsi, tariki 20 Kanama 2023, Davido ukubutse i Kigali, ni we muhanzi mukuru uza kuyobora abandi aho biteganyijweko aserukana na P Square, Coi Leray, Teni, Stonebwoy, Masego, Franglish na Ebony Riley.
Ku rubyiniro rwa kabiri rwahariwe injyana ya Amapiano, ruzahuriraho Major League DJs na bo baherutse i Kigali mu 2022, Liabanca, Ade Smillez n’abandi batandukanye.
Ibi bitaramo byari byatumiwemo Tayc, Kizz Daniel, Naira Marley, Dadju na Focalistic ariko ntibabashije kubonekera igihe basimbuzwa Teni, Dej Loaf, Flavour na Franglish.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!