00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy na Diamond bacanye umucyo muri Afro Nation itegerejwemo Davido uvuye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 August 2023 saa 04:02
Yasuwe :

Abahanzi bo muri Afurika barimo Burna Boy, Diamond Platnumz, Victony, Mr Flavour baserukanye umucyo mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri rya Afro Nation ryakuye Davido i Kigali ku buryo bwihutirwa dore ko agomba gutaramira abaryitabiriye ku wa 20 Kanama 2023 nyuma y’amasaha make aririmbiye muri BK Arena.

Davido wataramiye i Kigali ku mugoroba wa tariki 19 Kanama 2023 yahise afata urugendo rwihuse yerekeza mu Mujyi wa Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yari asigaranye amasaha make ngo abe yagezeyo.

Iri serukiramuco ryibanda ku njyana ya Afrobeats ryashinzwe na Asika na Smade, ku bufatanye na BBC 1 Xtra mu 2013 rihuza abahanzi bo muri Afurika n’abo hanze yayo.

Ku munsi w’ejo tariki 19 Kanama 203 abaryitabiriye basusurukijwe na Burna Boy, Mr Flavour, Diamond Platnumz, Victony, Latto, DJ Maphorisa, DejLoaf, Nissi, Ari Lennox, Musa Keys n’abandi.

Kuri uyu munsi, tariki 20 Kanama 2023, Davido ukubutse i Kigali, ni we muhanzi mukuru uza kuyobora abandi aho biteganyijweko aserukana na P Square, Coi Leray, Teni, Stonebwoy, Masego, Franglish na Ebony Riley.

Ku rubyiniro rwa kabiri rwahariwe injyana ya Amapiano, ruzahuriraho Major League DJs na bo baherutse i Kigali mu 2022, Liabanca, Ade Smillez n’abandi batandukanye.

Ibi bitaramo byari byatumiwemo Tayc, Kizz Daniel, Naira Marley, Dadju na Focalistic ariko ntibabashije kubonekera igihe basimbuzwa Teni, Dej Loaf, Flavour na Franglish.

Afro Nation iba igizwe n'ibitaramo bitandukanye bigamije kwamamaza ubwoko butandukanye bw'umuziki ukorerwa muri Afurika
Burna Boy niwe wasoje igitaramo cya mbere cy'iri Serukiramuco rya Afro Nation
Burna Boy ni we wari umuhanzi mukuru ku munsi wa mbere wa Afro Nation
Burna Boy yari yizihiwe cyane muri iki gitaramo
Diamond Platnumz aserukana n'ababyinnyi be igihe cyose
Ibitaramo bya Afro Nation bitangira saa Munani z'amanywa
Diamond yageze ku rubyiniro rwa Afro Nation nyuma y'iminsi itandatu ataramiye i Kigali
Mr Flavour ni uku yaserutse ku rubyiniro
Victony ni umwe mu basore bashya bagezweho mu muziki wa Nigeria na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages