Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, Barack Obama yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha avuga ko hari byinshi byo kwishimira muri iki gihe cy’impeshyi ya 2022 birimo n’indirimbo yumvise zikamukora ku mutima.

Urutonde rw'indirimbo 44 Barack Obama yasohoye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ruyobowe n'umuhanzikazi Beyonce mu ndirimbo 'Break My Soul' aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo ikurikirwa n’iyitwa ‘Vibe out’ y’umuhanzikazi Tems akaba umunya Nigeria ugezweho muri iki gihe.

Undi muhanzi wo muri Afurika ugaragara kuri uru rutonde ni Burna Boy uagaragaraho mu ndirimbo yise ‘Last Last’.

Indirimbo 'Finesse' y'umuhanzi Pheelz yakunzwe cyane ku rubuga rwa Tik Tok nayo igaragara ku rutonde rw’izo uyu mugabo wahoze ayobora Amerika ari kumva cyane muri iyi minsi.

Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo ari kumva muri ibi bihe by’impeshyi.

Ni urutonde ariko kandi ku rundi ruhande rugaragaraho abandi bahanzi nka;Bad Bunny, Koffe wo muri Jamaica, Lil Yachty, Harry Stlyes wahoze mu itsinda rya One Direction n'abandi.