Uyu munyamuziki yatangarije Rolling Stone ko iyi album ye nshya yise “Til Next Time” izasohoka mu 2024 ishobora kuzamwinjiza mu kiruhuko mu bijyanye na muzika akajya mu bindi birimo sinema.
DJ Khaled mu bahanzi yifuza gushyira kuri iyi album ye bakiri mu biganiro barimo umuhanzikazi Tems na Tyler, the Creator.
Urukundo ari gukunda umuziki wa Afrobeats rwatumye yegera Burna Boy nyuma y’uko ashyize hanze album yise “I Told Them” dore ko bagaragaye inshuro nyinshi bari kumwe muri studio binyuze ku rubuga rwa DJ Khaled.
Hagati aho kuri album Drake na DJ Khaled bafitanye indirimbo ebyiri zirimo iyo bise “Love All, Trust Few,” yo yamaze no kurangira.
Mu gihe ibiganiro bya DJ Khaled na Tems byaba bigenze neza we na Burna Boy ni bo bahanzi ba mbere bo muri Afurika bazaba bakoranye na we.
Kuri iyi album hasohotseho indirimbo imwe DJ Khaled yise “Supposed to be Loved” yakoranye na Lil Baby, Future na Lil Uzi Vert.
“Supposed to be Loved” ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri album ya 14 ya DJ Khaled


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!