00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy na Tems mu bahanzi bategerejwe kuri album nshya ya DJ Khaled

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 November 2023 saa 07:57
Yasuwe :

DJ Khaled uri mu mirimo yo gutunganya album ya 14 yemeje ko Drake na Burna Boy bari mu bahanzi bazayijyaho ndetse bashobora kwiyongeraho Tems na Tyler, the Creator bakiri mu biganiro.

Uyu munyamuziki yatangarije Rolling Stone ko iyi album ye nshya yise “Til Next Time” izasohoka mu 2024 ishobora kuzamwinjiza mu kiruhuko mu bijyanye na muzika akajya mu bindi birimo sinema.

DJ Khaled mu bahanzi yifuza gushyira kuri iyi album ye bakiri mu biganiro barimo umuhanzikazi Tems na Tyler, the Creator.

Urukundo ari gukunda umuziki wa Afrobeats rwatumye yegera Burna Boy nyuma y’uko ashyize hanze album yise “I Told Them” dore ko bagaragaye inshuro nyinshi bari kumwe muri studio binyuze ku rubuga rwa DJ Khaled.

Hagati aho kuri album Drake na DJ Khaled bafitanye indirimbo ebyiri zirimo iyo bise “Love All, Trust Few,” yo yamaze no kurangira.

Mu gihe ibiganiro bya DJ Khaled na Tems byaba bigenze neza we na Burna Boy ni bo bahanzi ba mbere bo muri Afurika bazaba bakoranye na we.

Kuri iyi album hasohotseho indirimbo imwe DJ Khaled yise “Supposed to be Loved” yakoranye na Lil Baby, Future na Lil Uzi Vert.

“Supposed to be Loved” ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri album ya 14 ya DJ Khaled

DJ Khaked avuga ko iyi album Til Next Time ari yo azasigira abakunzi b'umuziki mu gihe yaba agiye mu kiruhuko cya muzika akinjira muri sinema
Burna Boy na DJ Khaled bamaze kurangiza imirimo yo gutunganya indirimbo bahuriyeho
Drake afite indirimbo ebyiri kuri iyi album nshya ya DJ Khaled
DJ Khaled yifuza kongera Tems kuri album ye ya 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages