00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy, Tems na Eddy Kenzo mu bahanzi bahagarariye Afurika mu bihembo bya Grammy Awards 2023

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 November 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Mu ijoro ryakeye Recording Academy yatangaje abahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy, bigiye gutangwa ku nshuro ya 65, umugabane wa Afurika uhagarariwe n’abahanzi umunani aho biteganyijwe ko bizatangwa ku wa 5 Gashyantare 2023 i Los Angeles.

Uyu mwaka ibihembo bizatangwa mu byiciro 91, abahanzi bo muri Afurika bahatanye barimo Burna Boy , Eddy Kenzo, Angelique Kidjo , Tems, Nomcebo Zikode, Wouter Kellerman,Zakes na Rocky Dawuni.

Burna Boy uheruka kwegukana iki gihembo mu 2021 yahawe icya Best Global Music Album akesha album yise ‘Twice as Tall’, ubu ahataniye ibihembo birimo ‘Best Global Music Album’ akesha album yise Love, Damini, ‘Best Global Music Performance’ akesha indirimbo, “Last, Last“.

Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria ahataniye ibi bihembo mu byiciro bitatu harimo bibiri akesha indirimbo “Wait for U” yahuriyemo n’abaraperi Future na Drake ihatanye muri Best Melodic Rap Performance, na Best Rap Song’.

Ikindi cyiciro ahataniye agikesha uruhare yagize kuri album ya Beyoncé yise ‘Renaissance’ mu cyiciro cya “Album of the Year”
Eddy Kenzo wo muri Uganda yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba winjiye muri ibi bihembo bya Grammy, abikesha indirimbo “Gimme Love” yakoranye na Matt B wo muri Amerika iri mu cyiciro cya “Best Global Music Performance’.

Angelique Kidjo wo muri Benin usanzwe afite ibihembo 5 bya Grammy uyu mwaka ahatanye mu cyiciro cya “Best Global Music Album” icyiciro akesha “Queen of Sheba” yakoranye na Ibrahim Maalouf wo mu Bufaransa

Uyu muhanzikazi kandi ni we wegukanye iki gihembo cya ’Best Global Music Album’ muri Grammy Awards 2022.

Nomcebo Zikode, Wouter Kellerman na Zakes Bantwini bo muri Afurika y’Epfo na Rocky Dawuni wo muri Ghana bahatanye mu cyiciro cya Best Global Music Performance.

Uyu mwaka umuhanzikazi Beyoncé ni we uhataniye ibihembo byinshi bigera ku icyenda akurikiwe n’umuraperi Kendrick Lamar uhataniye ibihembo umunani , Adele na Brandi Carlile bahataniye ibihembo birindwi.

Abahanzi Harry Styles, Mary J. Blige, Future, DJ Khaled na The-Dream, bahataniye ibihembo bitandatu.

Beyoncé yinjiye mu mubare w’abahanzi batahaniye ibi bihembo inshuro nyinshi aho we na Jay Z bahamaze kubihatanira inshuro 88, bakurikiwe na Paul McCartney 81 na Quincy Jones wahataniye ibihemo 80.

Kuri ubu Beyoncé niwe muhanzi ukiriho umaze kwegukana ibi bihembo inshuro nyinshi, ubu afite Grammy Awards 28.

Eddy Kenzo uyu mwaka yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba uhataniye Grammy Awards
Umuhanzikazi Tems ahataniye ibihembo bitatu bya Grammy uyu mwaka
Burna Boy ahataniye ibihembo bibiri bya Grammy uyu mwaka
Angelique Kidjo ni we muhanzi wo muri Afurika ufite ibihembo byinshi bya Grammy
Beyonce ni we uhataniye ibihembo byinshi uyu mwaka akaba ari na we umaze gutsindira byinshi mu bakiriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages