00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy ukunzwe mu ndirimbo ‘Gbona’ ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 February 2019 saa 06:53
Yasuwe :

Damini Ogulu uzwi cyane mu muziki nka Burna Boy uri no mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, azataramira mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2019.

Abanyabirori baramuzi! Uwo wabaza iyitwa ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’ cyangwa ‘I miss you bad’, nta kabuza abaye akurikirana umuziki wa Afurika cyangwa asohokera ahantu hatandukanye muri Kigali no hanze yayo yahita akubwira ko yazumvisemo ijwi rya Burna Boy.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite umwihariko akaba muri ba kizigenza muri muzika, urebye uburyo guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye bizenguruka Isi na n’ubu akaba adasiba kuvugwa.

KT Press yatangaje ko hari amakuru yizewe yakuye mu bari kuvugana n’uyu muhanzi ku kuba yaza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye kizaba ku wa 29 Werurwe 2019.

Azaba avuye mu gitaramo azakorera muri Uganda ku wa 22 Werurwe 2019, akomereze mu Rwanda, ace muri Amerika mu bitaramo by’urukurikirane yise ‘Africa Giant Tour’.

Incamake kuri Burna Boy

Yavukiye i Port Harcourt muri Leta ya Rivers muri Nigeria ku wa 2 Nyakanga 1991.Yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2010. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi.

Niwe muhungu wenyine mu muryango w’abana batatu, avukamo ari imfura. Umuryango we wishimira umuziki ariko ugashyira imbere cyane ibijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri.

Guhera mu 1993-2002 Burna Boy yatangiye amashuri abanza muri Montessori International riherereye iwabo muri Port Harcourt.

Mu 2002 kugeza 2008 yiga muri Corona Secondary School i Lagos. Ubwo yigaga muri iryo shuri yashinze itsinda ryakoraga umuziki ryitwaga ‘Def Code’ ryubatse izina.

Burna Boy yize Media Technology muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza guhera mu 2008 – 2009, mu 2009 – 2010 akomereza mu ishami ry’Itumanaho mu Itangazamakuru n’Umuco muri Kaminuza ya Oxford Brooke nayo yo mu Bwongereza.

Asoje kaminuza yimenyereje umwuga igihe cy’umwaka kuri Rhythm 93.7 FM muri Port Harcourt mbere yo gusinya amasezerano na Aristocrat records, mu 2010 akanahita atangira mu buryo bw’umwuga ibijyanye na muzika.

Burna Boy yamenyekanye mu buryo bukomeye mu 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Like To Party“ yari iya mbere iri kuri album yakoze mbere y’indi yise “L.I.F.E”.

Guhera ubwo akora izindi ndirimbo zamamaye zirimo ‘Yawa Dey’, ‘Tonight’, ‘Check and Balance’, ‘Don Gorgon’ na ‘Soke’. Mu muziki we akomora inganzo ku munyabigwi Fela Kuti wigeze kurebererwa inyungu mu bya muziki na sekuru wa Burna Boy witwa Benson Idonije.

Mu muziki we yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo 2face Idibia, Sarkodie, Phyno, Flavor, Dbanj na Wizkid.

Gbona iri mu ndirimbo za Burna Boy zigezweho

Burna Boy yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Rwanda
Iyo uvuze 'Gbona' n'izindi ze zigezweho benshi bahita bamwumva vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages