Uyu muhanzi yabigezeho abikesha indirimbo ‘Dai Dai’ aherutse gukorana n’umuhanzi w’Umunya-Colombia, Shakira.
Iyi ndirimbo yabo yaje ku mwanya wa mbere muri iki cyumweru ni iyemewe y’igikombe cy’Isi cya 2026 ikaba ihagarariye izindi zigize album yacyo.
Ni iya mbere kuri uru rubuga muri 200 zikunzwe cyane ku Isi muri rusange ndetse ikongera ikaba iya mbere muri 200 zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe mu ho imikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera.
Yanakuyeho imyanya 12 yose ku mwanya yari iriho mu cyumweru gishize. Yabaye iya 55 ku rutonde rw’indirimbo zumviswe cyane kuri Billboard Hot 100.
Undi muhanzi w’Umunya-Nigeria, Tems, afite indirimbo ‘What You Need’ yaje imbere iba iya 39 mu zikunzwe cyane kuri Billboard Hot 100 nyuma y’ibyumweru 15 iri kuri uru rutonde rushyirwaho 100 zikunzwe cyane.
Iyi ndirimbo yigeze no kuba iya mbere mu zumviswe cyane kuri Billboard Mainstream R&B/Hip-Hop Airplay na Mediabase Urban. Tems ni we muhanzi Nyafurika wikorana wabigezeho mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!