00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yakoreye amateka i Londres, Diamond ntiyishimira abateguye Afro Nation: Agezweho mu myidagaduro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 July 2024 saa 12:29
Yasuwe :

Mu ijoro rya tariki 29 Kanama 2024, Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy, yaraye yanditse amateka nyuma yo gutaramira abantu basaga ibihumbi 80 bari buzuye muri ’London Stadium’.

Abakurikiye iki gitaramo batunguwe n’uburyo imbaga y’abacyitabiriye baririmbaga indirimbo za Burna Boy nka "It’s Plenty", "City Boys" n’izindi, ijambo ku rindi.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’abandi bahanzi barimo Omah Lay, Pheelz, Bnxn, Titom & Yuppee umuraperi Phyno, Shallipopi, Seyi Vybez, n’umunyarwenya Sanibus.

Burna Boy wari uherekejwe n’umubyeyi we yanashyikirijwe ishimwe rya BRIT Billion rihabwa umuhanzi ibihangano bye bimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 1 mu Bwongereza akaba umuhanzi wa kabiri wo muri Afurika ugeze kuri aka gahigo nyuma ya Wizkid.

Tems na Ayra Starr bishimiwe bikomeye mu Iserukiramuco rya Glastonbury Festival

Umuziki wo muri Nigeria ukomeje kwaguka ku buryo bukomeye. Nyuma ya Burna Boy wujuje London Stadium, abahanzikazi Tems na Ayra Starr bishimiwe bikomeye ubwo bataramiraga abitabiriye ibirori Glastonbury Festival bimaze iminsi ine bibera mu Bwongereza.

Tems na Ayra Starr nubwo bataramye ku manywa y’ihangu hari izuba ryinshi, ntibyababujije kuririmbana n’abakunzi b’umuziki bari muri ibi birori.

Usibye Ayra Starr na Tems, iri serukiramuco ryarimo abandi bahanzi nk’itsinda Coldplay, Dualipa, Annie Marie, Camila Cabello, n’abandi.

Jackie Chandiru yahuye n’uburwayi butunguranye mbere yo kwitabira igitaramo ‘Blu 3 Reunion Concert’

Umuhanzikazi Jackie Chandiru, yahishuye ko yahuye n’uruva gusenya mbere y’uko ajya ku rubyiniro mu gitaramo yahuriyemo n’abagenzi be babanaga mu itsinda ‘Blu 3’.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ku munsi w’igitaramo yagize ubwoba bwinshi bumutera gucibwamo gusa yaryumyeho abigira ibanga ndetse abasha kujya ku rubyiniro abandi ntibamenya ibyabaye.

Yagize ati “Nari mfite ubwoba kandi ndibwa no mu nda, sinashoboraga kugira ikintu ndya n’amazi nanywaga yaragarukaga. Nibwo naje kumenya ko ari ubwoba mfitiye urubyiniro, njya mu cyumba ndasenga mu kanya gato mererwa neza.”

Blu 3 Reunion Concert’ ni ibitaramo bisigaye byitabirwa cyane muri Uganda bihuza abahanzikazi Lilian Mbabazi, Cindy Sanyu na Jacky Chandiru bahoze baririmbana mu itsinda rya Blu 3.

Jackie Chandiru yahishuye ko yahuye n'uburwayi bwari bugiye gutuma atitabira igitaramo cya Blu 3 Reunion Concert

Diamond Platnumz ntiyishimiye abateguye ibitaramo bya Afro Nation byaberaga muri Portugal

Diamond Platnumz uri mu bahanzi baririmbye ku munsi wa nyuma w’ibitaramo bya Afro Nation byaberaga muri Portugal ntiyanejejwe n’uburyo abategura Iserukiramuco rya Afro Nation bamushyize kuri gahunda yo gutarama ku manywa y’ihangu bitandukanye n’abandi bahanzi bo muri Nigeria.

Diamond avuga ko ibitaramo byateguwe n’abantu baturutse mu bihugu birimo Nigeria ikaba ari yo mpamvu yatumye hazamo ikimenyane cyatumye batamushyira ku masaha meza y’ijoro, bakamubashyira ku masaha ya kare cyane hari izuba ryinshi.

Uyu muhanzi mu butumwa yanyujije kuri Instagram yasabye abafana be gukomeza kumushyigikira bakereka abategura ibitaramo nk’ibi ko baba bamwibeshyeho.

Kugeza ubu Diamond Platnumz niwe muhanzi wa mbere wo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube aho afite abarenga miliyoni icyenda (Subscribers )

Diamond Platnumz ni uku yaserutse yambaye mu birori bya Afro Nation byaberaga muri Portugal

Lady Gaga yisanze mu bibazo bya P Diddy

Umuhanzikazi Lady Gaga akomeje gushyirwa mu majwi y’abatumye ikigo cy’abavoka cy’i New York gihagarika gukorana n’umuraperi Sean Love Combs utorohewe muri ibi bihe kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho byo guhohotera abagore.

Ibitangazamakuru birimo News Nation bikomeje kuvuga ko iki kigo cyitwa Grubman, Shire, Meiselas & Sacks (GSM&S) gikorera muri Manhattan cyahisemo gutandukana na P Diddy nyuma y’uko umuhanzikazi Lady Gaga abwiye ubuyobozi bw’iki kigo ko nibadatandukana n’uyu muraperi azabareka, agakorana n’abandi banyamategeko.

Nubwo ibi bikomeje kuvugwa inshuti za hafi za Lady Gaga zivuga ko ntaho ahuriye n’umwanzuro wafashwe n’iki kigo ndetse ko nta busabe yigeze atanga busaba gutandukana nawe.

Umuvugizi w’iki kigo cyitwa Grubman, Shire, Meiselas & Sacks (GSM&S) yatangaje ko umwanzuro wo gutandukana na P Diddy waje uturutse ku busabe bw’umwe mu bakiliya b’iki kigo mu rwego rwo kwirinda kumutakaza.

Iki kigo kimaze imyaka 20 gikorana na P Diddy gisanzwe cyunganira mu mategeko abahanzi barimo Drake, The Weekend, Lil Nas X , Elton John, Madonna , Barbra Streisand, n’abandi.

Lady-Gaga arashinjwa kugira uruhare mu iseswa ry'amasezerano P Diddy yari afitanye n'ikigo cy'abanyamategeko cyunganira ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages