Yabivuze mu kiganiro Later with Jools Holland BBC gitambuka kuri BBC Two.
Burna Boy yavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rw’Akabanga kubera uburyohe bwako.
Burna yabivuze ubwo Jools Holland yari amubajije niba hari ikintu akunze kwitwaza kenshi iyo ari mu rugendo cyangwa afite ibitaramo hirya no hino ku Isi.
Mu gusubiza Burna Boy yagize ati: “Ohh mugabo nitwaza urusenda. Hari Urusenda rwitwa Akabanga niba nibuka neza , umushongi w’Akabanga uraryoha cyane, niyo ukihumurije wumva utazi uko ubaye. Nta kintu nakimwe narya katarimo.”
Uru Urusenda ruzwi nk’Akabanga rumaze kwamamara mu mahanga mu kuryoshya amafunguro. Ni urusenda rutunganywa na Enterprise Urwibutso ya rwiyemezamirimo Sina Gerard.
Iki kiganiro Burna yagaragarijemo uburyohe bw’Akabanga agihuriyemo n’abaririmbyi batandukanye barimo Marcus Mumford n’abandi.
Burna boy ni umwe mu bahanzi bakomeye bakorera umuziki wabo muri Afurika. Yegukanye igihembo cya mbere cya Grammy mu 2021 abikesha album ya gatanu yise ‘Twice As Tall’.
Muri iki kiganiro cyibanda ku muziki Burna boy yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Last Last’ na ‘For My head’ yakoranye na Ed Sheraan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!