00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Hatangijwe irushanwa rya Primusic

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2013 saa 09:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga, mu Burundi hatangijwe ku nshuro ya kabiri irushanwa rikomeye ry’abahanzi rya Primusic 2013. Iri rushanwa rijya gusa n’iryo mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star, ryo rigeze mu mahina.
Gusa iryo mu Rwanda ritoranya umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu bahanzi basanzwe bazwi mu gihe i ryo mu Burundi ritoranya umuhanzi ufite impano kurusha abandi mu bantu bose biyumvamo impano.
Iryo mu Rwanda rimaze kwaguka cyane mu ngeri zose kurusha iryo mu (…)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga, mu Burundi hatangijwe ku nshuro ya kabiri irushanwa rikomeye ry’abahanzi rya Primusic 2013. Iri rushanwa rijya gusa n’iryo mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star, ryo rigeze mu mahina.

Gusa iryo mu Rwanda ritoranya umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu bahanzi basanzwe bazwi mu gihe i ryo mu Burundi ritoranya umuhanzi ufite impano kurusha abandi mu bantu bose biyumvamo impano.

Iryo mu Rwanda rimaze kwaguka cyane mu ngeri zose kurusha iryo mu Burundi.

Urubuga rwacu rwandikira i Bujumbura mu Burundi rwa IGIHE - Kirundi rwanditse ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ryo mu Burundi ryongereye amafaranga abazaza ku isonga muri iri rushanwa, aho uzaba uwa mbere azegukana miliyoni 15 z’Amafaranga y’amarundi [ari hejuru ya miliyoni 6 z’Amanyarwnda], mu gihe umwaka ushize yahawe miliyoni 10.

Uzaba uwa kabiri azahabwa miliyoni 5 z’Amafaranga y’amarundi, uwa gatatu akazahabwa miliyoni 2 n’igice.

... uko iri rushanwa rya Primusic rizagenda


Mu gutangiza iri rushanwa, abaritegura bavuze ko buri wese urengeje imyaka 18, ari umwe (atari itsinda) wumva afite impano yakwiyandikisha anyuze ku rubuga rwabo rwa Primusic, kugeza mbere ya tariki ya 17 Nyakanga.

Nyuma yo kwiyandikisha hazatorwa abahanzi 46 hose mu gihugu, ari nabo bazajya batowamo abazahagararira intara n’Umujyi wa Bujumbura. Ibyo bikazakorwa guhera kuwa 18 kugeza kuwa 24 Nyakanga. Kuwa 24 Kanama 24 hazatangazwa abakomeza muri ¼. Kuwa 1 Kanama hazaba ½ naho kuwa 14 Nzeri hatangazwe umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere.

Muri iri rushanwa hatangajwe abagize akanama nkemurampaka; ari bo umuhanzi Arnaurd Nganji, abahanzi Buddy na Bashir bagize itsinda rya Ibirori Jazz Band, n’umunyamakuru Alida Baranyizigiye.

Umwaka washize iri rushanwa ryegukanywe na Rally Joe. Uyu muhanzi, wakoranye indirimbo na Kidum, azajya utaramira ahazajya habera iri rushanwa. Azaba ari kumwe n’undi witwa Sat-B, nawe uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Burundi.

Abagize uruganda rwa Braludi rutegura iri rushanwa rwatangaje ko umwaka ushize ibitaramo byabo (Roadshow) byagiye byitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitanu.

Batatu mu bagize akanama nkemurampaka n'abahanzi Rally Joe na Sat B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages