00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi : Knowless, Tom Close, Christopher na Dream Boyz bagaragarijwe urukundo rukomeye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 December 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Kuri Noheli abagize Kina Music bakoreye mu Mujyi wa Bujumbura igitaramo cyabo cya mbere cyitabirwa mu buryo bukomeye cyane, kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza bakomereje mu Gitega nabwo basanga bategerejwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika.
Ibitaramo bibiri Kina Music imaze gukorera i Burundi, haba icyabereye kuri Musée Vivant, mu Mujyi wa Bujumbura ndetse n’icyo bakoreye mu Ntara ya Gitega, ni bimwe mu byo bari gukorera muri iki gihugu bise “Volcano X-Mass Tour”. Abahanzi bagize Kina Music ; (…)

Kuri Noheli abagize Kina Music bakoreye mu Mujyi wa Bujumbura igitaramo cyabo cya mbere cyitabirwa mu buryo bukomeye cyane, kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza bakomereje mu Gitega nabwo basanga bategerejwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika.

Ibitaramo bibiri Kina Music imaze gukorera i Burundi, haba icyabereye kuri Musée Vivant, mu Mujyi wa Bujumbura ndetse n’icyo bakoreye mu Ntara ya Gitega, ni bimwe mu byo bari gukorera muri iki gihugu bise “Volcano X-Mass Tour”. Abahanzi bagize Kina Music ; Knowless, Christopher, Tom Close na Dream Boyz barishimiwe mu buryo bukomeye cyane ndetse bishimangirwa n’uburyo abafana b’umuziki mu Burundi bagiye babafasha kuririmba nyinshi mu ndirimbo zabo.

Mu gitaramo Knowless, Christopher, Tom Close, Dream Boyz n’abahanzi batandukanye b’i Burundi bakoreye mu Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza batunguwe n’uburyo cyitabiriwe ndetse abafana babagaragariza ko bakunda umuziki nyarwanda.

Abari bitabiriye iki gitaramo batunguwe no kubona Drone izenguruka mu kirere ifata amashusho mu gihe Knowless na bagenzi be bari ku rubyiniro.

Nyuma y’iki gitaramo bakoreye mu Gitega, aba bahanzi barakomereza i Ngozi ari naho ibitaramo byabo bigomba gusorezwa bakagaruka i Kigali.

Umuhanzi w'i Burundi Black G
Dream Boyz imbere y'abafana mu Gitega
Abafana bari benshi cyane
Tom Close na Anita barirekuye barabyina
Abafana ba Kina Music b'i Kigali
Knowless yarishimiwe cyane
Ni gutya basoje igitaramo cyabo mu Gitega

Foto: Afrifame


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages